Abadepite b’intara 780 bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bongeye gusaba Leta yabo kubishyura imishahara y’amezi 10 bavuga ko bamaze badahembwa, mu gihe amaso yabo yaheze mu kirere bategereje igisubizo barahebye.
Iki kibazo cyongeye kuvugwa ku wa 12 Mata 2026 i Kinshasa, aho aba badepite batangaje ko bakomeje gukora inshingano zabo mu bihe bikomeye, badafite amafaranga bagenewe, ibintu bavuga ko bikomeje guhungabanya imikorere y’inteko z’intara.
Aba badepite bavuga ko ikibazo cyabo cyagejejwe ku buyobozi bukuru bw’igihugu, ndetse Perezida Félix Tshisekedi yari yarasabye Minisitiri w’Imari guhita abishyura ayo mafaranga mu nama yahuje ba Guverineri b’intara yabereye i Bandundu mu mpera za Werurwe 2026.
Nubwo ayo mabwiriza yatanzwe, kugeza ubu nta cyahindutse, ibintu byatumye aba badepite bavuga ko bakomeje gutegereza amaso agahera mu kirere.
Banagaragaje ko bibabaje kubona abandi bayobozi batowe mu matora aheruka, barimo abadepite bo ku rwego rw’igihugu n’abasenateri, bo bahembwa buri gihe nta kibazo, mu gihe bo bakomeje gusiragizwa.
Marcel Zuambe, Umunyamabanga w’iri tsinda, yavuze ko batumva impamvu bakomeje gusigazwa inyuma kandi bafite inshingano zikomeye mu ntara.
Yagize ati: “Birababaje kubona mu nzego zose z’igihugu, abadepite b’intara ari bo bonyine batitabwaho, mu gihe abandi bahembwa buri gihe.”
Aba badepite bavuga ko kudahabwa imishahara byabateje ibibazo byinshi, birimo kubura ubushobozi bwo gukora neza inshingano zabo no gukemura ibibazo by’abaturage bahagarariye.
Basabye Minisiteri y’Imari guhita ibishyura amafaranga yose baberewemo, kugira ngo basubukure akazi kabo mu buryo bwuzuye.
Iki kibazo kije mu gihe muri RDC hakomeje kuvugwa byinshi ku miyoborere n’imicungire y’umutungo wa Leta, aho abaturage benshi bakomeje kwibaza impamvu ibibazo nk’ibi bitinda gukemurwa.
Radio Okapi
