Richard Mus yagarutse ku buhamya bwe, asaba abanyura mu ngorane kwiringira Imana_ Video

 

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Mus, yashyize hanze indirimbo yise ‘Yampagazeho’, avuga ko ayifata nk’ubuhamya bukomeye bw’ibyo Imana yamukoreye mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe.

Uyu muhanzi yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bushingiye ku kwibutsa abantu bose ko uburinzi bw’Imana buhamye kandi ko nta kintu na kimwe gishobora kubuhindura. Yavuze ko yifuza gushishikariza abumva iyi ndirimbo gukomeza kwiringira Imana mu ngorane zose banyuramo, kuko ari yo ifite igisubizo cya buri kibazo.

Yagize ati: “‘Yampagazeho’ bisobanuye uburinzi bw’Imana buhamye, butagira icyabuhindura na gito. Nifuza gushishikariza abanyumva bose ko bakwiringira Imana mu ngorane zose baba banyuramo, kuko ifite igisubizo cya buri kibazo cyose.”

Richard Mus yavuze ko yifuza ko umuntu wese urangije kumva iyi ndirimbo asigarana umutima wo gutangarira Imana, akamenya uburinzi buhambaye igirira abantu bayo n’uburyo ibitaho.

Ati: “Umuntu ucyumva iyi ndirimbo nifuza ko arangiza kuyumva atangariye Imana, akamenya ko igira uburinzi buhambaye bwo kwita ku bantu bayo.”

Uyu muhanzi yavuze ko ubutumwa ari gutanga muri ‘Yampagazeho’ budatandukanye n’ubuzima bwe bwite, kuko ibyo yaririmbye ari ibintu na we yabayemo kuva akiri muto kugeza ageze mu busore.

Yavuze ko Imana yamweretse urukundo rukomeye mu buzima bwe, cyane cyane ko yabashije gukura no kuba umugabo nubwo yari imfubyi.

Ati: “Nanjye ubwanjye ibyo naririmbye ndabizi neza, narabibayemo. Ndi muto no mu busore, Imana yanyeretse urukundo rukomeye. Nabashije gukura, ndashaka mba umugabo kandi nari imfubyi. Imana yampagazeho.”

Richard Mus yavuze ko ari yo mpamvu iyi ndirimbo ayibona nk’ubuhamya bwe bwite, bwibutsa abantu ko Imana ishobora guhagarara ku muntu no mu bihe bigoye kurusha ibindi.

Ku bijyanye n’igihe yahisemo gushyira hanze ‘Yampagazeho’, yavuze ko nta mpamvu yihariye yabimuteye, ahubwo ko yemera ko igihe Imana yari yaragennye ari cyo cyari kigeze. Yongeyeho ko ari na bwo gutunganywa kw’iyi ndirimbo kwari kugeze ku musozo.

Ati: “Nta mpamvu idasanzwe ku bijyanye n’igihe nayisohoreye, kuko igihe cyayo Imana yagennye cyari kigeze. Kandi koko ni bwo itunganywa ryayo ryari rirangiye.”

Richard Mus yavuze kandi ko agenda abona impinduka mu muziki we, cyane cyane ku micurangire no ku buryo bwo kuririmba, aho avuga ko n’abamukurikirana bamubwira ko bigenda birushaho gukura.

Ati: “Bitandukaniye ku micurangire no ku buryo bwo kuririmba, abantu bambwira ko bigenda bikura. Urebye nta kidasanzwe cyatubayeho, gusa birumvikana ko tugenda dukura kandi tuzagerageza kurushaho kunoza ibyo dukora.”

Uyu muhanzi yavuze ko afite icyifuzo cyo kubona ‘Yampagazeho’ iba indirimbo ikomeye mu ruhando rwa muzika mu Rwanda no hanze yarwo, igasiga izina rye mu mitima y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’abandi bakunzi b’umuziki muri rusange.

Yavuze kandi ko yifuza ko iyi ndirimbo yasiga ihumure mu mitima y’abafite ibihe bikomeye n’abahebye, ikabibutsa ko Imana itabara abayiringira.

Ati: “Ndifuza ko ‘Yampagazeho’ yaba indirimbo nini mu ruhando rwa muzika mu Rwanda n’ahandi hose. Ndifuza ko yasiga isize izina ryanjye mu mitima y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’umuziki muri rusange. Ndifuza kandi ko yasiga yubatse ihumure mu mitima yihebye, bakamenya Imana itabara abayo.”

Richard Mus yanahishuye ko ari gutegura album nshya, avuga ko abakunzi b’umuziki we bazagenda bumva indirimbo ziyigize mu bihe bitandukanye kandi ko atazabatindira.

Ati: “Ndi gukora album, bazagenda bazumva kandi sinzajya mbatindira rwose. Igihe nikigera tuzayishyira hanze.”

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA RICHARD MUS YASHYIZE HANZE YISE