Umuhanzi ukizamuka mu muziki nyarwanda, Eazy Top, agiye kugaruka ku isoko ry’umuziki nyuma y’igihe kirenga umwaka adasohora indirimbo nshya. Uyu muhanzi agiye gushyira hanze igihangano yise “Malayika”, avuga ko yagihimbiye umugore we ashyiramo amarangamutima yose amufitiye.
Eazy Top, ukorera umuziki mu Rwanda, yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku rukundo akunda umufasha we. Yifuje gushyira muri yo ibyiyumvo bye, kugira ngo abashe kumugaragariza urukundo amukunda, ariko kandi ubutumwa bwayo bugere no ku bandi bashakanye.
Mu kiganiro yagiranye na 3D TV Rwanda, uyu muhanzi yavuze ko yizeye ko “Malayika” izakundwa n’abakunzi b’umuziki we, cyane ko ikubiyemo ubutumwa bwubaka umuryango kandi bushishikariza abashakanye gukomeza kugaragarizanya urukundo.
Yagize ati: “Malayika ni indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo y’ubuzima mbanyemo n’umufasha wanjye. Kubera kumukunda cyane, byatumye ngira igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo, kugira ngo nsesekazemo amarangamutima yose mufitiye kandi inabere igikoresho abandi bagabo bashaka kubwira abagore babo urwo babakunda.”
Eazy Top yavuze ko yahisemo kwita iyi ndirimbo “Malayika”, kuko ari ryo jambo yumva rikwiye gusobanura umugore mwiza kandi w’agaciro kuri we.
Ati: “Malayika ni ryo jambo ryonyine nabonye rikwiye kwitwa umugore mwiza.”
Uyu muhanzi yavuze kandi ko iyi ndirimbo izaba itandukanye n’izo yakoze mbere, kuko yo ishingiye ku buzima bwe bwite ndetse n’ibyiyumvo nyakuri afitiye umufasha we.
Ati: “Iyi ndirimbo itandukanye n’izo nakoze mbere kuko ishingiye ku buzima bwanjye bwa nyabwo, ni inkuru mpamo.”
Eazy Top yasabye imbabazi abakunzi be
Eazy Top yanaboneyeho gusaba imbabazi abakunzi b’umuziki we kubera igihe kirekire amaze adasohora ibihangano bishya.
Yavuze ko yari amaze igihe atabaha indirimbo nshya, ariko ko ubu yagarutse afite imishinga myinshi kandi ko atazongera kubicisha irungu.
Uyu muhanzi watangiye urugendo rwe rwa muzika mu 2022, yavuze ko abakunzi be bakwiye kwitegura ibihangano byinshi bishya mu gihe kiri imbere.
Ati: “Mwitegure indirimbo zanjye nyinshi, kuko ubu nta yindi gahunda mfite usibye kubakorera indirimbo nyinshi kandi nziza.”
Eazy Top yatangaje ko indirimbo ye nshya “Malayika” izasohoka ku wa 15 Nzeri 2026.
Yavuze ko atazahagararira kuri iki gihangano, kuko azahita akurikizaho indi ndirimbo iri mu njyana ya Amapiano, na yo ikazashyirwa hanze muri uyu mwaka.
Uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo ku wa 25 Kamena 2025, bityo “Malayika” ikaba izaba ari yo ndirimbo imugarura ku mugaragaro nyuma y’igihe kirenga umwaka.
Kuri ubu, Eazy Top asaba abakunzi b’umuziki we gutegereza “Malayika”, indirimbo avuga ko ari umwihariko kuri we kuko ishingiye ku rukundo n’ubuzima busanzwe abamo n’umufasha we. Ni ubutumwa kandi ashaka kugeza ku bandi bagabo, abashishikariza kujya bagaragaza urukundo bafitiye abagore babo.
UMVA HANO IMWE MU INDIRIMBO YA EAZY TOP AHERUTSE GUSHYIRA HANZE
