Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Reagan Ngabo, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Yesu Ndagukunda”, igaruka ku rukundo rw’Imana, kwizera no gukomeza kugira ibyiringiro mu bihe bikomeye.
Eric Reagan Ngabo avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku bintu bitandukanye yanyuzemo mu buzima, bikamufasha kurushaho gusobanukirwa agaciro k’urukundo, by’umwihariko urukundo rw’Imana.
Uyu muhanzi avuga ko urukundo ari ingenzi cyane mu buzima bwa Gikristo ndetse no mu buzima busanzwe, kuko buri muntu agira ibihe bitandukanye anyuramo, yaba ibyiza cyangwa ibikomeye.
Ati: “Icyatumye mvuga ubu butumwa mu ndirimbo habaye byinshi mu buzima bwanjye. Urukundo ni ingenzi mu mibereho ya Gikristo no mu buzima busanzwe. Urwo Imana yadukunze, cyangwa ibihe bikomeye n’ibibi umuntu yaciyemo, buri umwe aba afite amateka.”
Eric Reagan Ngabo avuga ko na we ku giti cye afite byinshi yanyuzemo, birimo ibibazo by’ubuzima ndetse n’ibihe bitandukanye bikomeye, ariko ko ibyo byose byatumye arushaho gushimira Imana yamufashije kubinyuramo.
Yagarutse no ku bihe bya COVID-19, avuga ko kuba yarageze aho ari uyu munsi abikesha Imana yakomeje kumuba hafi.
Ati: “Nanjye ku giti cyanjye hari ibyo mfite naciyemo kandi ni byinshi. Habaye n’indwara zoroheje ndetse na COVID-19 n’ibindi. Urebye bitewe n’ibyo nanyuzemo, mbishimira Imana iyo ingejeje hano ndi, kuko gukorera Imana ari ukuba uyikunda, bitewe n’ibyo iba yarakunyujijemo, yaragukijije indwara ndetse n’ibindi byinshi.”
“Yesu Ndagukunda” ikomereza ku butumwa buri mu zindi ndirimbo ze
Eric Reagan Ngabo avuga ko atabona “Yesu Ndagukunda” nk’indirimbo itandukanye cyane n’izindi yakoze, ahubwo ko ubutumwa buri mu bihangano bye bwuzuzanya.
Yagaragaje ko kuririmba ku mahoro, urukundo, kudacika intege no gukomeza urugendo rwo kwizera Imana ari ubutumwa buhurira mu bihangano bye bitandukanye.
Ati: “Mubyukuri sinavuga ngo harimo itandukaniro, ahubwo navuga yuko harimo kuzuzanya. Kuririmba mvuga amahoro cyangwa urukundo, kudacika intege mu rugendo, byose ni ubutumwa buturuka kuri Mwuka Wera wayo. Nk’uko nabivuze haruguru, Imana ni urukundo.”
Mu ndirimbo ze harimo “Amashimwe”, “Abiringiye Uwiteka” na “Ishimwe ni Iryawe”, avuga ko zose zifite ubutumwa bujyanye no kwizera Imana no kuyishimira ku byo ikorera abantu.
Asaba abayumva kudacika intege
Ubutumwa bukomeye Eric Reagan Ngabo yifuza ko abantu bakura muri “Yesu Ndagukunda” ni ubwo gukomeza kwihangana no kwizera Imana, cyane cyane mu gihe umuntu ari kunyura mu bibazo.
Avuga ko umuntu akwiye kwibuka ibyo Imana yamukoreye mu buzima bwe, kuko kubitekerezaho bishobora kumufasha gukomeza kugira ibyiringiro no mu gihe ibintu bitagenda neza.
Ati: “Ubutumwa yakura muri iyi ndirimbo ni uko yakwihangana kandi akizera ko Imana izabimunyuzamo neza kandi izabimurindiramo. Kuko yibutse neza hari n’ibindi Imana yakoze mu buzima bwe.”
Akomeza avuga ko imirimo y’Imana itangaje kandi ko rimwe na rimwe umuntu ashobora kubona nta nzira afite, ariko Imana ikamufungurira indi.
Ati: “Imirimo yayo iratangaje kandi muri cya gihe ubona nta nzira, Imana nibwo ica inzira.”
Uyu muhanzi avuga ko ubuhamya bw’ibyo Imana yamukoreye mu buzima ari ikintu afatiraho imbaraga, kuko yagiye ayibona mu mibereho ye ya buri munsi.
Ati: “Ubuhamya dufite ni uko Imana yagiye inyigaragariza mu mibereho ya buri munsi, kandi izo mbabazi zayo no kugira neza kwayo tubihuriyeho twese.”
Asaba kandi abantu kutibagirwa ibihe bikomeye banyuzemo, ahubwo bakabibyaza umusaruro bafasha abandi.
Ati: “Namubwira ngo uramenye ntuzibagirwe ibihe bikomeye wanyuzemo cyangwa ubwo buhamya, uzabufashishe abandi.”
Eric Reagan Ngabo kandi agaragaza ko kwizera Imana ari ingenzi, kuko yemera ko Kristo ari we uha abantu imbaraga zo gutsinda ibigeragezo.
Ati: “Uko byagenda kose Imana izamutsindishiriza, kuko dushobozwa byose na Kristo, ni we uduha imbaraga zo kunesha ibyo byose.”
Album nshya igeze hafi kurangira
Eric Reagan Ngabo yavuze ko “Yesu Ndagukunda” ari imwe mu ndirimbo zigize album nshya ari gutegura, ndetse ko imirimo yo kuyirangiza igeze kure.
Ati: “Nkanjye ubwanjye nta handi nayishyira bidasanzwe, ni imwe mu ndirimbo zigize album nkomeje aho igeze kuri 95% kugira ngo nyisoze , ariko umurimo urakomeje wo kuramya Imana no kuyihimbaza.”
Yasezeranyije abakunzi b’ubutumwa bwiza ndetse n’abakurikira umurimo we wo kuririmba no kuramya Imana ko azakomeza kubagezaho ibihangano bishya, ashimira Imana yamuhaye ubushobozi bwo gukomeza uwo murimo.
Eric Reagan Ngabo avuga ko afite imishinga myinshi ari gutegura, kandi ko “Yesu Ndagukunda” hamwe na “Amashimwe” zabonye umwanya wo gutoranywa muri America Gospel Awards.
Yasabye abakunzi be kuzamushyigikira igihe cyo gutora nikigera, avuga ko gutora ibihangano bye ari no gushyigikira ubutumwa bwiza ndetse no guteza imbere Ikinyarwanda mu kuramya no guhimbaza Imana.
“Yesu Ndagukunda” iri gushimwa n’abamukurikira
Eric Reagan Ngabo avuga ko iyi ndirimbo iri kurushaho gufata imitima y’abayumva kubera ubutumwa bukomeye buyirimo ndetse n’uburyo yateguwe mu muziki.
Ati: “Nabonye ko ari ikindi kintu cyose. Kuko wumvise ubutumwa burimo, uburyo icuranze n’ibindi, ndetse n’abantu bagiye bayishima cyane.”
Abakurikira uyu muhanzi bakomeje kugaragaza ko afite umwihariko mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, haba mu majwi, mu myandikire ndetse n’uburyo ashyiramo ubutumwa bw’ihumure mu bihangano bye.

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO NSHYA YA ERIC REAGAN NGABO YISE YESU NDAGUKUNDA
REBA NI ZINDI NDIRIMBO ZA ERIC REAGAN NGABO AHERUTSE GUSHYIRA HANZE
