Joyce Gusenga yashyize hanze ‘Wasize Ubwiza’, indirimbo yibutsa abantu urukundo n’imbabazi by’Imana

 

Umuhanzi Joyce Gusenga yashyize hanze indirimbo nshya yise “Wasize Ubwiza”, ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku rukundo rutangaje rw’Imana n’imbabazi zayo ku muntu, nubwo yaba yarakoze ibyaha bikomeye.

Joyce avuga ko iyi ndirimbo ifite igisobanuro gikomeye mu buzima bwe, kuko ubutumwa bwayo bushingiye ku rukundo n’imbabazi yagiriwe.

Ati: “Indirimbo Wasize Ubwiza isobanuye ikintu kinini mu buzima bwanjye kuko ivuga ku rukundo rutangaje n’imbabazi nagiriwe.”

Ubutumwa uyu muhanzi yifuza ko buri wese wumva iyi ndirimbo yakuramo ni uko Imana ari umutunzi w’imbabazi, kandi ko itareba ubwinshi cyangwa uburemere bw’ibyaha umuntu yakoze, ahubwo ko ishobora kumubabarira no kongera kumwakira.

Joyce avuga ko icyatumye ahitamo kuririmba kuri iyi nsanganyamatsiko ari uko mu byaremwe byose nta kintu Imana yahaye agaciro nk’umuntu. Ku bwe, Imana ikomeza gukunda umuntu kandi ikaba yiteguye kumufasha gusubira mu nzira nziza.

Ati: “Muri iki gihe abantu bakeneye kongera kubwirwa no kumva imbaraga z’urukundo Imana ibakunda, kugira ngo bareke guheranwa n’ibyaha.”

Muri iyi ndirimbo, Joyce afite igice avuga ko kimukora ku mutima cyane, aho aririmba ati: “Wansanze mu mwijima maze umfata ukuboko uti mwana wanjye jya mu mucyo.”

Avuga ko aya magambo asobanura urukundo rwinshi Yesu agirira umunyabyaha, agamije kumubabarira no kumuyobora mu nzira nziza.

Joyce kandi yageneye ubutumwa bwihariye abantu bari mu bihe bikomeye, abasaba kutemerera ibibazo kubaheranya, ahubwo bakizera ko ubugwaneza n’urukundo bya Yesu bibagose.

Ati: “Umuntu wese uri mu bibazo namubwira ngo ntaherane na byo, ahubwo yumve ko ubugwaneza n’urukundo bya Yesu bimugose kandi ko nta cyo atakora ngo amuremere ibihe byiza.”

Nyuma yo gushyira hanze “Wasize Ubwiza”, Joyce Gusenga avuga ko hari n’izindi ndirimbo nyinshi ari gutegura, zose zikazaba zikubiyemo ubutumwa bwiza bugamije gukomeza no guhembura imitima ya benshi.

Indirimbo “Wasize Ubwiza” yamaze kugera hanze, aho abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bashobora kuyumva no kuyireba kuri YouTube.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA JOYCE GUSENGA YISE WASIZE UBWIZA