Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zahakanye amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko agace ka Mulima, gaherereye muri Teritwari ya Fizi, kafashwe n’abarwanya ubutegetsi, ndetse ko ubwoba ari bwose muri Teritwari ya Uvira.
Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kabiri ushize, Reagan Mbuyi Kalonji, umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sukola 2 muri Kivu y’Amajyepfo, yemeje ko agace n’umujyi muto wa Mulima bigikomeje kuba mu maboko ya FARDC, anizeza ko ikibazo cy’umutekano cyasatiraga Umujyi wa Uvira cyasubijwe inyuma.
Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyanatangaje ko zongeye kwigarurira agace ka Madjaga, gaherereye hejuru ya Magunda, mu masaha 24 ashize (kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Kabiri); agace bivugwa ko gafite agaciro gakomeye mu bya gisirikare mu guhangana n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ya AFC/M23 na Twirwaneho.
Nk’uko FARDC ibivuga, imirwano yanatumye bongera kwigarurira agace ka Nyamuguma, mu gihe abagabye ibitero (abarwanyi ba AFC/M23 na Twirwaneho) bivugwa ko basubiye inyuma berekeza ku musozi wa Mukoko.
FARDC ivuga ko AFC/M23 ifashwa n’u Rwanda ndetse n’inyeshyamba z’Abarundi za RED-Tabara kandi bafite ibirindiro byinshi muri ako gace.
Igisirikare cya Congo cyasabye abaturage kutagwa mu mutego w’amakuru agamije kubayobya (manipulation) no kwitondera ibyo cyita amakuru y’ibinyoma yerekeye uko umutekano wifashe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
