Umutwe wa MRDP/Twirwaneho uvuga ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rikomeje kongera ingufu mu bice bya Rurambo na Bijombo mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo, mbere yo kugaba ibitero kuri uriya mutwe na AFC/M23.
Amakuru yatangajwe n’uruhande rwa MRDP/Twirwaneho biciye muri Colonel Rugabo Fidèle, avuga ko ku murongo w’urugamba wa Rurambo hari batayo ebyiri, imwe ikaba iy’ingabo kabuhariwe za FARDC zizwi nka Hiboux, indi ikaba iy’ingabo z’u Burundi.
Izi ngabo zivugwa ko zikambitse mu bice bya Ruvubu, Kigarana na Gashya.
Ku murongo wa Bijombo, MRDP/Twirwaneho ivuga ko hari batayo enye zirimo iz’ingabo za FARDC n’iz’ingabo z’u Burundi, mu gihe abarwanyi ba P5 na Wazalendo na bo bari kuri uwo murongo.
Izi ngabo, nk’uko Rugabo yabyanditse ku rubuga rwe rwa X, zazamutse mu misozi miremire zinyuze mu bice bya Kirungwa, Munanira na Gataka; mbere yo gukambika muri Marimba, Rubarati na Kajoka.
Muri rusange batayo esheshatu (abasirikare bari hagati ya 4,000 na 6,000) ni zo ziri kuri iriya mirongo yombi ya Rurambo na Bijombo, mu gihe P5 na Wazalendo na bo bavugwa mu ngabo ziri kuri axe ya Bijombo.
MRDP/Twirwaneho yavuze ko yamaganira kure ibyo ivuga ko ari “imyiteguro y’ibitero”, bijyanye no kuba uku kwisuganya kw’ingabo bishobora kongera imirwano mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo.
