Nairobi yibasiwe n’imyigaragambyo ikomeye, impamvu yayo ikomoka muri RDC

 

Mu mujyi wa Nairobi, umurwa mukuru wa Kenya, kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026 habereye imyigaragambyo ikomeye yakozwe n’impunzi z’Abanyekongo zituye muri iki gihugu, zamagana ubwicanyi n’ihohoterwa bivugwa ko bikomeje gukorerwa Abanyamulenge mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Iyo myigaragambyo yatangiye mu gitondo cya kare, aho imbaga y’abantu benshi yiganjemo Abanyekongo yafashe imihanda ya Nairobi, bagaragaza uburakari n’agahinda batewe n’amakuru y’umutekano muke ukomeje kuvugwa mu duce twa Minembwe, Ndondo, Mikenke no mu tundi duce twa Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.

Abitabiriye iyi myigaragambyo baturutse mu bice bitandukanye bya Nairobi n’inkengero zayo birimo Kitengela, Rongai, Umoja, Kayole, Githurai n’ahandi. Bahuriye ahantu hatandukanye mbere yo guhurira hamwe, batangira urugendo ruzenguruka ibice bitandukanye by’umujyi.

Abigaragambya bari bitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa busaba ko Abanyamulenge bahabwa uburenganzira bungana n’ubw’abandi Banyekongo bose. Banamaganye ubutegetsi bwa Kinshasa n’ubw’u Burundi, bavuga ko bufite uruhare mu bibazo by’umutekano n’ihohoterwa bikomeje kuvugwa muri ibyo bice.

Amakuru avuga ko iyo myigaragambyo yitabiriwe ku rwego rwo hejuru, kandi ko abazengurutse umujyi bagiye no ku biro by’imiryango mpuzamahanga n’inzego za dipolomasi kugira ngo ikibazo cyabo cyumvikane ku rwego mpuzamahanga.

ati: “Abigaragambya babyukiye mu gitondo cya kare cyane, bahurira mu bice bitandukanye bya Nairobi, nyuma baza guhurira hamwe batangira urugendo rugamije kwamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abanyamulenge.”

Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe amakuru aturuka mu Burasirazuba bwa RDC akomeje kugaragaza umwuka mubi w’umutekano, aho imirwano n’ibikorwa by’ihohoterwa bikomeje kuvugwa hagati y’ingabo za Leta, imitwe yitwaje intwaro ndetse n’izindi ngabo z’amahanga zivugwaho kugira uruhare muri ako karere.

Amakuru aturuka muri utu duce avuga ko abaturage benshi bakomeje guhura n’ibibazo bikomeye birimo ubwicanyi, gusahurwa no kwimurwa ku gahato, ibintu bikomeje guteza impungenge ku rwego rw’akarere n’amahanga.

Si muri Kenya gusa habaye imyigaragambyo nk’iyi, kuko no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abanyamulenge bahatuye bakoze imyigaragambyo isa n’iyi, basaba amahanga gufata ingamba zihutirwa zo guhagarika amakimbirane no kurengera abasivile.

Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bavuga ko igisubizo kirambye kuri ibi bibazo gishingiye ku biganiro bya politiki byimbitse, ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere ndetse n’uruhare rw’umuryango mpuzamahanga mu kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.