Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

M23 yongeye kunesha ingabo za leta FARDC ishimangira ko itazarekura Bunagana. Urugamba rugeze mumahina Ntucikwe n’amakuru agezweho!

Kuva kuwa 13 Kamena 2022, umujyi wa Bunagana ndetse n’umupaka wa Bunagana byigaruriwe n’abarwanyi ba M23 bawirukanamo ingabo za leta ya DR Congo FARDC. ibi byazamuye cyane igitutu leta ya DR Congo ishyira kuri Uganda ko yaba yarafashije aba barwanyi gufata uyumujyi,cyane ko uyumujyi wigaruriwe n’aba barwanyi wegeranye n’umupaka wa Uganda. ibi kandi byahise bituma leta ya DR Congo isesa amasezerano yari yaragiranye na leta ya Uganda aho yashinjaga Jenerali Muhoozi kugambanira ikigihugu.

Kuwa 20 Kamena, inabo za Leta zari ziyobowe na Jenerali Chirumwami yungirijwe na Jenerali Chico, zahawe inshingano zo guhangana n’aba barwanyi ba M23 ndetse Jenerali Chico aza gutangaza ko azahamba abarwanyi ba M23 ari bazima akabambura umujyi wa Bunagana bari bigaruriye.

Nubwo uyumugabo yaje avuga ibi , ndetse muri operation yambere bakoze bakaza kwica bamwe mubarwanyi ba M23 ariko ntibabashe kubavana mumujyi wa Bunagana babambuye, uyumugabo yaje kuraswa n’aba barwanyi maze atwarwa n’imwe mundege za MONUSCO ajya kuvurirwa ikinshasa bituma ingabo za leta zigenza make mukubohoza uyumujyi wa Bunagana.

Intambara idasanzwe rero yaje gutangira guhera murukerera rw’uyumunsi, nkuko twabibatangarije mumakuru yabanje, abarwanyi ba M23 baje kurasa uwaruyoboye urugamba kuruhande rw’ingabo za leta FARDC maze bituma imirwano yongera kugenza make.

Mugihe abasirikare ba leta bagabanyaga amarere nyuma yaho uwaruyoboye izingabo Jenerali Chirumwami arasiwe,abarwanyi ba M23 bongeye kurasa bikomeye ingabo za Leta maze bongera kubirukana mugace ka Bweza kasaga naho kasubiranwe n’ingabo za leta.

Ibi byose byatumye ingabo za leta FARDC bongera kwiruka barahunga bava muri akagace. ibi rero bikomeza kugenda bishimangira ko Jenerali Sultan Makenga ari umuhanga udasanzwe mugutegura no kurwana urugamba. uyumugabo kandi ntahwema gusaba leta ya congo ko bayoboka inzira y’ibiganiro ariko leta ikabitera utwatsi.

Related posts