AFC/M23 yongeye gukora ku ngingo ishobora guhindura ubuzima bwa benshi

 

Ihuriro rya AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryongeye gusaba ko hafungurwa amabanki mu bice rigenzura, icyemezo gishobora kugira ingaruka nziza ku mibereho y’abaturage benshi bo mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ibi byagarutsweho mu biganiro byahuje AFC/M23 na Leta ya RDC biri kubera mu Busuwisi kuva ku wa 13 Mata 2026, aho impande zombi zikomeje gushaka ibisubizo byazana amahoro n’ituze rirambye.

Kuva AFC/M23 yafata Umujyi wa Goma muri Mutarama 2025, Leta ya RDC yahise ifunga ibigo by’imari byari bihakorera, mu rwego rwo kugabanya ubushobozi bw’iri huriro.

Icyakora, icyo cyemezo cyagize ingaruka ku baturage benshi kuko batabashije kubona amafaranga yabo ngo bayakoreshe mu bucuruzi, kwishyura serivisi zitandukanye no mu mibereho ya buri munsi.

AFC/M23 ivuga ko gufungura amabanki byafasha abaturage bo muri Goma, Bukavu n’utundi duce igenzura kongera gukora ibikorwa byabo bisanzwe nta nkomyi.

Iri huriro ryanasabye kandi ko hakurwaho ibihano byafatiwe bamwe mu bayobozi baryo bakuru, birimo iby’urupfu no gufatira imitungo yabo.

Ku rundi ruhande, Leta ya RDC yasabye AFC/M23 gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, ariko iri huriro risobanura ko kitarasanwa bihagije ngo cyongere gukora neza.

Iki kibuga cyangiritse cyane mu mirwano yahabereye, ndetse AFC/M23 ivuga ko cyari cyaranahinduwe ahantu h’ibikorwa bya gisirikare.

Nubwo hakiri ibyo impande zombi zitarumvikanaho, ibi biganiro byatanze icyizere nyuma y’uko hemejwe kurekura imfungwa zirenga 400 mu minsi 10 iri imbere no gushyiraho uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.

Biteganyijwe ko Leta ya RDC izarekura imfungwa 311 zifitanye isano na AFC/M23, na ho iri huriro rikarekura 166 rifunze ku ruhande rwa Leta, mu rwego rwo kongera icyizere hagati y’impande zombi.