Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Erasto Musanga, yatangaje ko abantu bafite inzozi zo kwigarurira Rubaya binyuze mu ntambara batazigera babigeraho, ashimangira ko ibyo byifuzo bidafite amahirwe yo kugerwaho.
Rubaya, iherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni agace gafite ibirombe bikungahaye ku mabuye y’agaciro, aho bivugwa ko habarizwa hafi 15% bya coltan yose iboneka ku Isi. Ni imwe mu mpamvu zituma ako gace gakomeza gukurura inyungu z’ibihugu bikomeye ndetse n’amasosiyete mpuzamahanga akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Hari amakuru avuga ko Perezida Félix Tshisekedi yashatse ubufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo no kuyigaragariza akamaro k’ibyo birombe, mu rwego rwo gushaka uburyo bwo guhangana na AFC/M23.
Ubwo yari i Kinigi, ahaherutse kubera imirwano ikomeye hagati y’impande zihanganye, Guverineri Bahati yatanze ubutumwa bukomeye ku bifuza gufata Rubaya.
Muri ako gace, ingabo za Leta ya Congo, FDLR, Wazalendo n’indi mitwe bafatanya zari zarahashinze ibirindiro byo gukoresha mu kugaba ibitero byibasira Rubaya n’inkengero zayo.
Ni mu gihe kandi drones z’uruhande rwa Guverinoma ya Congo ziherutse kuhagaba ibitero byahitanye abaturage ndetse bikangiza ibikorwa remezo n’amazu y’abaturage.
Bahati yahumurije abaturage, ababwira ko bafite uburinzi buhagije kandi ko batazatereranwa.
Yagize ati: “Imbaraga zirahari, nta wuzabakura hano, tuzabatabara haba ku manywa, haba n’ijoro.”
Yakomeje avuga ko mu byumweru bibiri bishize, Interahamwe na FARDC baturutse muri teritwari ya Walikale bagabye ibitero birimo no gukoresha drones, bagamije gufata Rubaya, ariko ko imigambi yabo itagezweho.
Ati: “Ariko imbaraga zahabakuye n’imbaraga zabakuye i Goma ntaho zagiye; zirahari. Abaturage bahumure, bakomere, turi kumwe n’Imana kandi dufite imbaraga, ntibazigera badutsinda.”
Mu butumwa bwumvikanyemo icyizere n’ubutumwa bukomeye ku bahanganye na AFC/M23, Bahati yongeye gushimangira ko kwigarurira Rubaya ari inzozi zidashoboka.
Yagize ati: “Bagende baryame basinzire, babyibagirwe; ntibazigera bahagera.”
AFC/M23 igenzura Rubaya kuva muri Gicurasi 2024. Mbere yaho, aka gace kari karimo ingabo z’u Burundi, iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’imitwe yitwaje intwaro igize ihuriro rya Wazalendo.
