Ibibazo bya politiki n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje gufata indi ntera, mu gihe ihuriro AFC/M23 rikomeje gushimangira ubuyobozi bwaryo mu bice byinshi byo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, naho Perezida Félix Tshisekedi agahura n’igitutu gikomeye gituruka ku ntambara, abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’impaka zishingiye ku hazaza h’ubutegetsi bwe.
Mu gihe ibiganiro by’amahoro bimaze igihe bibera ahantu hatandukanye harimo Doha, Washington n’u Busuwisi bikomeje gutanga icyizere gike, ibikorwa biri gukorwa na AFC/M23 mu bice igenzura byatumye benshi batangira kwibaza niba iri huriro ritari kugenda ryegereza intambwe yo kwiyubakira ubutegetsi bwigenga.
Nubwo AFC/M23 itaratangaza ku mugaragaro ko igiye kwihindura Leta yigenga, ibikorwa byayo bikomeje kugaragaza ko iri kubaka inzego z’ubuyobozi zifite isura y’ubutegetsi bwuzuye.
Mu Mujyi wa Goma hashyizweho abayobozi bashya barimo Katembo Ndaliani Julien wagizwe Umukuru w’Umujyi, hanashyirwaho abandi bayobozi mu nzego zitandukanye z’ibanze.
Iri huriro kandi rikomeje kugenzura ibikorwa remezo bifite akamaro kanini birimo Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma n’ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Hari amakuru akomeje kuvugwa ko mu migambi iri gutekerezwa harimo no gushyiraho izindi nzego za politiki zishobora kuzuzanya n’ubutegetsi busanzwe bwa Leta.
Ibi byose biri kuba mu gihe umubano hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa ukomeje kurangwa no kutizerana. Nubwo impande zombi zagiye zigera ku masezerano y’agahenge inshuro nyinshi, buri ruhande rukomeje gushinja urundi kutayubahiriza, ibintu bikomeje gutuma icyizere cy’amahoro kirushaho kugabanuka.
Perezida Félix Tshisekedi yakomeje kugaragaza ko adashyigikiye igitekerezo cyo kwinjiza abarwanyi ba M23 mu ngabo za Leta cyangwa kubaha imyanya muri Guverinoma nk’uko byagiye bikorwa mu bihe byashize.
Ku ruhande rwa AFC, Perezida wayo Corneille Nangaa aherutse kongera gushimangira ko ihuriro ayoboye ryiteguye ibiganiro niba ubutegetsi bwa Kinshasa bubishaka, ariko anaburira ko n’inzira y’intambara ishobora gukomeza.
Yagize ati: “Niba Tshisekedi ashaka ibiganiro turiteguye, ariko niba ashaka intambara agomba kwemera ingaruka zayo.”
Aya magambo aje mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi buri guhura n’igitutu kitigeze kibaho kuva yajya ku butegetsi. Kimwe mu bibazo bikomeye ni ugutakaza ibice byinshi by’ingenzi mu Burasirazuba bw’igihugu, ibintu byatumye ubushobozi bwa Leta mu kugarura umutekano bukemangwa n’abaturage ndetse n’abatavuga rumwe na yo.
Ikindi kibazo gikomeje guteza impaka ni umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga. Ihuriro Union Sacrée riri ku butegetsi rikomeje gushyigikira ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya 2006, mu gihe abatavuga rumwe na Leta bavuga ko rishobora kuba rigamije gufungurira Perezida Tshisekedi inzira yo kongera kwiyamamaza nyuma ya manda ebyiri ziteganywa n’amategeko ariho.
Mu mezi ashize, Tshisekedi yatangaje ko naramuka asabwe n’abaturage kandi bakabishyigikira, ashobora kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu 2028. Ibi byakuruye impaka zikomeye muri politiki ya Congo, aho bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo Martin Fayulu, babifashe nk’igerageza ryo guhindura amategeko hagamijwe gukomeza kuguma ku butegetsi.
Igitutu cyiyongereye kurushaho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Kamena, ubwo ibikorwa byinshi byahagararaga mu Mujyi wa Kinshasa nyuma y’umuhamagaro wa “Ville Morte” watangijwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Abaturage basabwe kutajya ku kazi, kutajya ku masoko, mu mashuri cyangwa mu zindi gahunda zisanzwe za buri munsi, mu rwego rwo kugaragaza kutishimira umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga.
Amakuru n’amashusho byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga byagaragaje imihanda itarimo urujya n’uruza rusanzwe, amaduka afunze, amasoko adakora ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byari byarahagaze mu bice byinshi by’umurwa mukuru Kinshasa.
Abateguye iki gikorwa bavuga ko kigamije gushyira igitutu ku butegetsi kugira ngo bureke umugambi uwo ari wo wose ushobora gutuma manda z’Umukuru w’Igihugu zongerwa cyangwa amatora ya 2028 agasubikwa.
Hari kandi impungenge zikomeje kwiyongera nyuma y’uko Tshisekedi agaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo gishobora gutuma amatora ateganyijwe mu 2028 ataba ku gihe.
Abatavuga rumwe na Leta n’imiryango myinshi ya sosiyete sivile bavuga ko gukoresha ikibazo cy’intambara nk’impamvu yo gusubika amatora byashobora guteza ikibazo gikomeye muri demokarasi y’igihugu.
Muri iki gihe kandi, amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agaragaza ko hari ukwivovota kw’abasirikare n’abapolisi bamwe na bamwe bitewe n’ibibazo by’imibereho n’imishahara, ibintu byatumye ubutegetsi bukomeza kubizeza impinduka n’amavugurura.
Abasesenguzi benshi bemera ko ejo hazaza ha RDC hashobora guterwa n’ibizava mu biganiro by’amahoro biri gukorwa ndetse n’uburyo ikibazo cya politiki kijyanye n’Itegeko Nshinga kizakemurwa.
Mu gihe ibiganiro byananirana burundu, bamwe batangiye kubona ko igitekerezo cyo kwitangaza kwa AFC/M23 nk’ubutegetsi bwigenga gishobora kurushaho kuganirwaho no gushyirwa mu bikorwa.
Icyakora kugeza ubu nta tangazo riratangazwa n’iri huriro ku bijyanye no kwihutira kwiyita Leta yigenga. Gusa ibikorwa birimo gushyiraho inzego z’ubuyobozi, kugenzura ibikorwa remezo no gukomeza kwagura ububasha mu bice rigenzura bikomeje gukurura amaso y’abakurikirana politiki yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu gihe RDC ikomeje kwinjira mu bihe bikomeye bya politiki n’umutekano, ikibazo gikomeje kwibazwa n’abaturage benshi ni ukumenya niba ubutegetsi bwa Tshisekedi buzashobora guhangana n’iki gitutu cyose icyarimwe cyangwa niba igihugu kiri kugana mu mpinduka zikomeye zishobora guhindura amateka yacyo mu myaka iri imbere.
