Umwuka mubi wa politiki ukomeje gufata indi ntera mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho ibikorwa by’urugomo byongeye kugaragara bikurikiye itwikwa ry’icyicaro cy’Ishyaka ry’Abaturage riharanira Kwiyubaka na Demokarasi (PPRD), rifitanye isano n’uwahoze ari Perezida, Joseph Kabila.
Ibi byabereye i Kinshasa ku nyubako iherereye kuri Boulevard ya Sendwe, mu Karere ka Kalamu, aho kuri ubu hagaragara ibisigazwa by’umuriro wangije bikomeye ibikorwaremezo byakorerwagamo ibikorwa by’iri shyaka.
Amakuru atangwa n’abaturage ndetse n’ababonye ibyabaye, agaragaza ko iri twikwa ryakozwe n’abigaragambyaga mu rugendo rwari rwateguwe n’ishyaka riri ku butegetsi rya UDPS ku wa Mbere, rugamije gushyigikira ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gufatira Joseph Kabila.
Nubwo bivugwa ko ibi biro byari bisanzwe bidakora mu gihe runaka, itwikwa ryabyo ryahise rihinduka inkuru ikomeye, rikurura impaka nyinshi mu nzego zitandukanye z’igihugu, cyane cyane mu miryango ya sosiyete sivili.
Jean-Claude Katende, umuhuzabikorwa wa Sosiyete Sivile Nshya ya Congo, yamaganye iki gikorwa, ashimangira ko ibikorwa nk’ibi bishobora gusubiza inyuma urugendo rwa demokarasi.
Yakomeje asaba inzego zibishinzwe gufata ingamba zihamye zo gukumira ibikorwa by’urugomo, no guharanira ko ubwisanzure bwa politiki n’umutekano by’abaturage birindwa, mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’ibibazo bya politiki bikomeje gufata indi ntera.
