Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, David Tuganimana, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ararinzwe’, aho yifuza ko ubutumwa buyirimo bwafasha abantu gukomera no gukomeza kwizera Imana mu rugendo rw’ubuzima.
David Tuganimana yavuze ko hari igihe umuntu ashobora kunyura mu bihe bikomeye bikamwumvisha ko Imana itakimwitayeho, ariko ko yifuza ko indirimbo ye yamwibutsa gukomeza no kwizera ko Imana ikiri kumwe na we.
Ati: “Nuko muri iki gihe hari abumva Imana itakibitayeho, ndumva icyo nifuza ko azakuramo ari ugukomera mu rugendo kubera ko arinzwe.”
Uyu muhanzi yavuze ko ubutumwa buri muri ‘Ararinzwe’ bugenewe abantu batandukanye, kuko buri muntu ashobora kunyura mu bihe bimukomerera, iyi ndirimbo ikaba yamufasha gukomera no gukomeza urugendo rwe.
Ati: “Ni indirimbo yose kubera ko buri muntu wese hari aho yamukura ikamugeza. Nta tandukaniro kuko zose ari nziza.”
David Tuganimana avuga ko afite gahunda yo gukomeza gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akazigeza ku bakunzi be kugira ngo zibashimishe kandi zibigishe.
Ati: “Gahunda mfite ni ugukomeza gukora cyane, nkabaha n’izindi kandi zibashimisha zikanabigisha.”
Indirimbo ‘Ararinzwe’ ni imwe mu ndirimbo nshya David Tuganimana agejeje ku bakunzi b’umuziki we, ikaba ikubiyemo ubutumwa bwo gukomera no gukomeza kwizera Imana mu bihe bitandukanye umuntu ashobora kunyuramo.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA DAVID TUGANIMANA YISE ARARINZWE
