Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Reagan Ngabo, yavuze uko Imana ikomeje guteza imbere indirimbo ze ku ruhando mpuzamahanga, nyuma y’uko imwe mu ndirimbo ze yise Amashimwe ishyizwe ku rutonde rwa Spotify rwa DistroKid.
Uyu muhanzi yavuze ko iyi ntambwe ari ikimenyetso cy’uko Imana ikomeje gukora umurimo wayo binyuze mu bihangano bye, ndetse ko indirimbo ze zishobora kugera ku bantu benshi, nubwo zimwe ziba zarakozwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda gusa.
Eric Reagan Ngabo yagaragaje ko indirimbo ye yatowe n’abagize umuryango wa DistroKid, urubuga rufasha abahanzi kugeza umuziki wabo ku mbuga zitandukanye. Nyuma yo gutorwa, iyi ndirimbo yashyizwe ku rutonde rw’indirimbo za Gikristo n’iz’Ivanjili kuri Spotify.
Yavuze ko ku wa 14 Ugushyingo 2025, indirimbo ye yatowe maze ishyirwa kuri uru rutonde nyuma y’icyumweru kimwe gusa yari imaze ishyizwe kuri Spotify. Yagaragaje ko kuba indirimbo yari mu rurimi rw’Ikinyarwanda gusa, ariko igahabwa umwanya kuri uru rutonde mpuzamahanga, ari intambwe ishimishije kuri we.
Eric Reagan Ngabo yavuze ko ibi byamweretse ko indirimbo ye ishobora kugera kure, haba ku bijyanye n’imitegurire y’umuziki ndetse n’ubwiza bw’amajwi, nubwo yari ikiri mu buryo bw’amajwi gusa.
Yagize ati: “Mubyukuri byanyeretse ko ari indirimbo ishobora kuzagera kure hashoboka, haba mu buryo bw’imitegurire y’umuziki cyangwa ubwiza bw’amajwi, kandi ari amajwi gusa. N’ubu, mu gihe ndimo kwitegura kuyikorera amashusho, bikomeje kunyereka ko Imana ikora umurimo wayo.”
Uyu muhanzi kandi yagaragaje ko iyi ntambwe imushimisha, kuko imwereka ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukorwa mu Kinyarwanda ushobora kugera ku bantu bo mu bice bitandukanye by’isi.
Mu kiganiro Samedi Detente gitambuka kuri Radio Rwanda, Eric Reagan Ngabo yanatangaje ko album ye nshya igeze kuri 95%, hasigaye imirimo mike kugira ngo yuzure.
Uyu muhanzi yavuze ko iyi album izaba irimo n’indirimbo ziri mu ndimi mpuzamahanga, mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi batandukanye.
Yagaragaje ko gukoresha indimi zitandukanye bizamufasha kwagura abo ageraho binyuze mu muziki, mu gihe akomeza guteza imbere indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ziririmbwa mu Kinyarwanda.
Indi nkuru bifitanye isano:Eric Reagan Ngabo yashyize hanze “Yesu Ndagukunda”, indirimbo yahereye ku bihe bikomeye yanyuzemo
Eric Reagan Ngabo kandi yasabye abakunzi b’umuziki we gukomeza kumushyigikira igihe cyo gutora ibihangano bye mu bihembo mpuzamahanga nikigera. Yavuze ko kubishyigikira ari uburyo bwo guteza imbere ubutumwa bwiza no guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Nubwo album ye nshya iri hafi kuzura, uyu muhanzi yavuze ko umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana kuri we ari urugendo rukomeza, kandi ko afite indi mishinga myinshi ari gutegura kugira ngo akomeze kugeza ku bakunzi be ibihangano bishya.


REBA HANO INDIRIMBO ZA ERIC REAGAN NGABO YISE YESU NDAGUKUNDA HAMWE NA AMASHIMWE ZATORANYIJWE MURI AMERICA GOSPEL AWARDS
