Korari Hermon yongeye kwibutsa abamwizera urukundo rwa Kristo mu ndirimbo ‘Amatunda’_VIDEO

 

Korari Hermon yo muri ADEPR Rubona yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Amatunda’, igamije kugeza ku bantu ubutumwa bushingiye ku rukundo ruhebuje rwa Kristo n’abamwizera.

Korari Hermon ivuga ko impamvu yatumye ihitamo iyi ndirimbo ari ukugira ngo itambutse ubutumwa buvuga ku rukundo ruri hagati ya Kristo, ugereranywa n’Umukwe, n’Itorero rye, rigereranywa n’Umugeni.

Nyuma yo kumva ‘Amatunda’, Korari Hermon yifuza ko buri wese yazirikana urukundo Imana yakunze abantu kugeza ubwo yatanze Kristo.

Ivuga ko umuntu uri muri Kristo Yesu aba anezerewe kandi afite ibyiringiro, ndetse n’iyo ahuye n’ibigeragezo, Kristo akomeza kumuba hafi, akamutabara kandi akamuha ibyo akeneye.

Kuba muri Kristo, nk’uko Korari Hermon ibivuga, bifite inyungu nyinshi zirimo kuruhuka, kunezerwa no guhazwa na we, kuko Umukiza aba hafi y’abamwizera.

Korari Hermon ivuga ko umwihariko wa ‘Amatunda’ uri mu butumwa bw’urukundo ruhebuje ruri hagati ya Kristo n’Itorero.

Kuva iyi ndirimbo yashyirwa hanze, abantu benshi bayumvise bakayikunda. Korari ivuga ko iyo ijyanye mu bikorwa by’ivugabutumwa, ikunze gusabwa kenshi, ndetse hari n’aho bayisaba inshuro ebyiri.

Iyo yongeye kuririmbwa, Korari Hermon ivuga ko ikomeza kumvikana nk’aho ari nshya ku bayumva, baba abakuru cyangwa abato, abo mu madini n’amatorero atandukanye ndetse n’abataramenya Imana.

Ni muri urwo rwego Korari Hermon ifata ‘Amatunda’ nk’indirimbo y’ingenzi mu rugendo rwayo, ndetse ikaba imwe mu ndirimbo zigaragaza umwihariko wayo.

Igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimbo cyaje nyuma yo gusoma Ijambo ry’Imana, cyane cyane amagambo ari mu Ndirimbo ya Salomo.

Umuririmbyi witwa Théopiste, wari usanzwe ahimba zimwe mu ndirimbo Korari Hermon yaririmbaga, ni we wayihimbye nyuma yo gusoma ayo magambo.

Yavuze ko ubutumwa bwo muri ayo magambo bwamukoze ku mutima, ayoborwa n’Umwuka Wera ahita ahimba indirimbo ‘Amatunda’.

Yayihimbye mu 2004, ayigisha Korari Hermon mu 2005, hanyuma mu 2006 bayijyana muri studio kugira ngo bayifate amajwi.

Iyi ndirimbo ishingiye ku magambo yo mu Ndirimbo ya Salomo 2:3.

Ubutumwa bwihariye Korari Hermon ishaka kugeza ku bantu binyuze muri iyi ndirimbo ni uko Yesu ari Umukunzi mwiza kandi abari muri we adatererana.

Korari ivuga ko n’iyo abamwizera bahuye n’ibibazo, Kristo akomeza kuba hafi yabo kandi akababera byose.

Abamaze kumenya Yesu Kristo barasabwa gukomeza kuguma muri we, mu gihe abataramumenya basabwa kumwegera bakaba muri we.

Korari Hermon yifuza ko umuntu uzumva ‘Amatunda’ yagira impinduka mu mibanire ye n’Imana, akakira Yesu Kristo kandi akamugira Umukunzi we mu buzima bwa buri munsi.

Ishaka ko umuntu amenya ko ibyo akeneye byose ashobora kubitura Kristo, akamubera igisubizo kandi akamuyobora mu rugendo rwe rwose.

Korari Hermon ishimangira ko kugira Yesu ari inyungu, kuko kuba muri Kristo biha umuntu ibyiringiro kandi bikamufasha gukomeza urugendo rw’ubuzima yiringiye Imana.

 

Korari Hermon ifite abaririmbyi 103,yatangiye umurimo w’Imana mu 1998, mu cyahoze ari Paruwasi ya Rubona, mu Karere ka Rubavu, aho yakomeje gukoresha impano y’abaririmbyi bayo mu kwamamaza ubutumwa bw’Imana.

Kuva icyo gihe, Korari Hermon yakomeje umurimo wo kuririmba no kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu, ‘Amatunda’ ikaba imwe mu ndirimbo zagaragaje umwihariko wayo mu myaka imaze ikora ivugabutumwa.

REBA HANO INDIRIMBO ‘AMATUNDA’ YA KORARI HERMON