Abanyarwanda bitegura kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026, aho ibikorwa by’uyu mwaka bizibanda ku gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, kwimakaza umuco wo gukora no kwigira, no gushimira ibyagezweho mu rugendo rw’iterambere ry’Igihugu.
Ibirori nyamukuru by’Umuganura wa 2026 bizabera mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba. Bizashingira ku nsanganyamatsiko igaragaza Umuganura nk’umwe mu nkingi zikomeza guhuza Abanyarwanda no kubashishikariza gukomeza kwigira no gukorera hamwe.
Inteko y’Umuco yatangaje ko guhitamo Rusizi kwakomotse ku cyifuzo cyo gukomeza gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa muri ako karere. Byashingiye kandi ku bushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) bwakozwe mu 2025, bwerekanye ko Rusizi ikiri mu turere dukeneye kongerwamo imbaraga mu kubaka ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa.
Muri uyu Muganura hateganyijwe ibikorwa bitandukanye bizashishikariza Abanyarwanda gukomeza gufatanya, guha agaciro umurimo, kwishakamo ibisubizo no gusigasira indangagaciro z’umuco nyarwanda nk’umusingi w’iterambere rirambye.
Umuganura ni umwe mu mihango ya kera yaranze amateka y’u Rwanda. Abashakashatsi bagaragaza ko watangiye kwizihizwa ku ngoma ya Gihanga Ngomijana, aho wari umunsi wo gushimira Imana no kwishimira umusaruro w’ibyasaruwe. Kuva ku Mwami kugeza ku baturage basanzwe, buri wese yagiraga uruhare muri uwo muhango.
Izina Umuganura rikomoka ku gikorwa cyo kuganura, ari cyo gusangira umusaruro mushya no kuwushimira. Mu gihe cy’ubukoloni, uyu munsi mukuru wahagaritswe mu 1925, gusa nyuma y’ubwigenge bamwe bakomeza kuwizihiriza mu miryango yabo.
Mu 2011, Guverinoma y’u Rwanda yawusubije ku ngengabihe y’iminsi mikuru y’Igihugu, mu rwego rwo kongera kuwugira umusingi wo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kwimakaza umuco wo kwigira no guha agaciro umurage ndangamuco.
Kugeza ubu, u Rwanda rukomeje ibikorwa byo gusaba ko Umuganura ushyirwa ku rutonde rw’Umurage w’Isi wa UNESCO, mu rwego rwo kurushaho kurinda no kumenyekanisha uyu muco wihariye w’Abanyarwanda.
