Kalehe: AFC/M23 yavuze ko FARDC, FDLR na FDNB bagabye ibitero bikomeye ku bice bitandukanye

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2026, washinje ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugaba ibitero bikomeye mu duce dutandukanye twa Teritwari ya Kalehe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

AFC/M23 yavuze ko ibyo bitero byatangijwe ahagana saa 05:00 za mu gitondo, bigabwa hifashishijwe imbunda ziremereye.

Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa X yatangaje ko biriya bitero byibasiye ahantu hatuwe cyane byagabwe n’Ingabo za Leta ya RDC, FARDC, umutwe wa FDLR, imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga ndetse n’Ingabo z’u Burundi, FDNB.

Yagize ati: “Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2026, guhera saa 05:00 za mu gitondo, ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, zirimo FARDC, FDLR, imitwe ya Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga ndetse n’Ingabo z’u Burundi (FDNB), ryagabye ibitero rusange zikoresheje imbunda ziremereye mu bice byinshi bituwe cyane bya Teritwari ya Kalehe, birimo Chambombo, Cyangugu, Kaziba ya Rumbishi, Kwisimbi na Gafufura.”

AFC/M23 yavuze ko ibyo bitero byagize ingaruka ku baturage, aho bamwe bishwe abandi bagakomereka, mu gihe imitungo yangiritse ndetse n’imiryango imwe ikava mu byayo ihunga.

Uyu mutwe kandi uvuga ko ibi byatumye ikibazo cy’ubutabazi muri ako gace kirushaho gukomera.

AFC/M23 yavuze ko itanzeho umuhamya abaturage ba Congo n’umuryango mpuzamahanga kuri biriya bitero, mbere yo gushimangira inshingano zayo zo kurinda abaturage bo mu bice igenzura.

Ibitero bishya by’ingabo za Leta ya RDC muri Kalehe bije mu gihe muri Kivu y’Amajyepfo hari hamaze iminsi hari agahenge, nyuma y’imirwano yo mu kwezi gushize yasize AFC/M23 na Twirwaneho basubije inyuma ingabo za Kinshasa zashakaga gufata Minembwe.