“Wabyuka ukarabagirana Isi yose igatangara”: Papa Fils avuga ku ndirimbo nshya yise ‘Rabagirana’

 

Umuhanzi Papa Fils yashyize hanze indirimbo nshya yise “Rabagirana”, avuga ko yayihimbiye gutanga ubutumwa bwo kwihanurira no guhanurira abazayumva ko igihe cyo kubona ibyiza no kurabagirana gishobora kugera, ariko ko igihe nyacyo kizwi na Nyir’ibihe, Imana.

Papa Fils avuga ko yashatse gukoresha iyi ndirimbo nk’ubutumwa bwizera abantu, abasaba kutibwira ko uko umuntu ameze uyu munsi ari ko bizahora, kuko ejo hashobora kuzana impinduka zitandukanye.

Ati: “Nifuzaga kwihanurira no guhanurira abazayumva ko ari igihe cyo kurabagirana kandi ko icyo gihe nta muntu ukigena uretse Nyir’ibihe, Uwiteka Imana.”

Uyu muhanzi asobanura ko “Rabagirana” bisobanuye ibihe byiza umuntu ageramo, ibintu bitandukanye bikamuhuriramo bikabyara umunezero n’amashimwe.

Umva indirimbo nshya ya Papa Fils yise Rabagirana

Kuri Papa Fils, ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bufite umwihariko kuko yumva ko ari na bwo buzima arimo muri iki gihe mu rugendo rwe rwa muzika.

Ati: “Kuri njye birihariye kuko iki ari cyo gihe cyo kurabagirana ku muziki wanjye.”

Papa Fils kandi avuga ko yifuza ko buri muntu uzumva iyi ndirimbo yakira ubutumwa bwayo nk’ubuhanuzi bumureba, ku buryo igihe cye cyo kurabagirana na cyo cyazagera.

Ati: “Ndifuza ko uyumva wese ubu buhanuzi bwamubera impamo, akarabagirana.”

Mu gice cya pre-chorus cy’iyi ndirimbo, Papa Fils agaruka ku gitekerezo cy’uko nta muntu ushobora kumenya igihe nyacyo ibintu bizahindukira, kuko ejo hazwi n’Imana.

Avuga ko umuntu ashobora kukubona uyu munsi akakubona uko umeze muri uwo mwanya, ariko ntamenye uko uzaba umeze ejo.

Ati: “Nta muhanga n’umwe wamenya igihe uretse Nyir’ibihe. Umuntu yakubona uyu munsi akakubona mu ishusho y’uyu munsi, ariko ejo hazwi n’Uwiteka. Wabyuka ukarabagirana, Isi yose igatangara.”

Ni ubutumwa Papa Fils avuga ko butagamije kuvuga ku muziki gusa, ahubwo ko bugenewe buri wese wumva ko ubuzima bwe bushobora guhinduka mu buryo bwiza.

Uyu muhanzi kandi yahishuriye abakunzi be ko “Rabagirana” ari imwe mu ntambwe nshya mu byo ateganya kubagezaho, avuga ko hari byinshi byiza abahishiye.

Ati: “Ikindi nabwira abakunzi banjye ni uko mbahishiye byinshi kandi byiza.”

Indirimbo “Rabagirana” iri kuri YouTube, aho Papa Fils yayishyize hanze kugira ngo ubutumwa bwayo bugere ku bantu benshi.

Uyu muhanzi kandi yahishuriye abakunzi be ko “Rabagirana” ari imwe mu ntambwe nshya mu byo ateganya kubagezaho

 

Umuhanzi Papa Fils yashyize hanze indirimbo nshya yise “Rabagirana”