Korali Siloam yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndaririmba Intsinzi’, igamije kwibutsa abakirisitu intsinzi babonera muri Yesu Kristo no kubashishikariza gukomeza kumwizera, nubwo bahura n’ibigeragezo bitandukanye mu buzima.
Siloam Choir ivuga ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bushingiye ku ntsinzi abakirisitu babonera mu rupfu n’izuka by’Umwami Yesu Kristo.
Abagize iyi korali bavuga ko ubutumwa nyamukuru bashaka kugeza ku bayumva ari ukubibutsa ko badakwiye kugira ubwoba mu gihe bahuye n’ibigeragezo, ahubwo ko bakwiye gukomeza kwizera umurimo Yesu Kristo yakoze ku musaraba.
Bavuga ko ‘Ndaririmba Intsinzi’ yakozwe hashingiwe ku Ijambo ry’Imana, kuko ubutumwa bukubiye mu ndirimbo za Siloam Choir bubikomokaho. Iyi korali kandi ivuga ko yizera ko iyoborwa na Mwuka Wera mu murimo wayo wo kuririmba no kugeza ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana ku bantu.
Iyi ndirimbo ni imwe mu zizaba kuri album ya Siloam Choir yise ‘Ndi Uwa Kristo’. Nyuma yo gushyira hanze ‘Ndaririmba Intsinzi’, iyi korali iteganya gukomeza gusohora izindi ndirimbo zizaba kuri iyi album.
Siloam Choir ivuga ko ubutumwa izakomeza kugeza ku bakunzi bayo binyuze muri izi ndirimbo ari ubwo kubashishikariza gukomeza guhamya ukwizera Yesu Kristo no kukugaragaza mu buzima bwa buri munsi.
Iyi korali kandi ishimangira ko ubukristo budakwiye kuba amagambo gusa, ahubwo ko ukwizera Yesu Kristo gukwiye kugaragarira mu mibereho ya buri munsi.
Siloam Choir yatangiye mu mwaka wa 1996 ari icyumba cy’amasengesho. Mu mwaka wa 1998, ni bwo yahindutse Chorale, itangira gukora umurimo wo kuririmba no kugeza ku bantu ubutumwa bushingiye ku Ijambo ry’Imana.
Kuva icyo gihe, Siloam Choir imaze imyaka 28 mu murimo wo kuririmba, aho yagiye imenyekana mu Rwanda no hanze yarwo binyuze mu ndirimbo zayo zishingiye ku butumwa bwa Gikristo.
Ni Chorale ifite umwimerere mu ndirimbo zayo, ikagaragaza ubuhanga mu miririmbire no mu kugeza ku bantu ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana.
Mu ndirimbo zagiye ziyimenyekanisha harimo ‘Warandondoye’ na ‘Ndaririmba’, ndetse n’izindi ndirimbo yagiye ishyira hanze mu bihe bitandukanye.

REBA INDIRIMBO NSHYA NDARIRIMBA INTSINZI YA SILOAM CHOIR
