Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe ya Rayon Sport ikomeje gushimangira ikintu gikomeye mumitima y’abatuye Rubavu mbere y’umukino w’umunsi wa4 wa Championa. Soma witonze!

Ikipe ya Rayon Sport ikomeje gushimangira ko ari ikipe idasanzwe ndetse inemeza ko ari yo kipe yonyine ihorana udushya arinako ikomeza kwerekanayo ko ntakipe nimwe yayihiga mukugira abakunzi benshi hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. kurubu iyikipe iri kubarizwa mukarere ka Rubavu aho yitegura umukino w’umunsi wa 4 wa Championa ikaba izakina na Marine FC, iyikipe yabanje gusura ikigo cy’amashuri cyahariya rubavu maze batanga nabimwe mubikoresho kubanyeshuri bo muri iki kigo.

Iyikipe isanzwe ikundwa na benshi kubera ubudahangarwa yagiye igaragaraza mukibuga mugihe cyashize, kurubu ikaba iri kubaka icyizere mumitima y’abakiri bato ndetse ikaba ari nakimwe mubikorwa byashimwe na benshi ko iyikipe yakoze kuberako ntayindi kipe nimwe yari yabasha kubikora hano mu Rwanda. ikipe ya Rayon Sport usibye kuba yasuye ndetse ikanifotozanya n’abarezi, ndetse n’abanyeshuri, iyikipe yahaye iki kigo ibikoresho birimo imipira yo gukina ndetse n’ibikoresho byo mu ishuri.

Ikigikorwa aba bakoze kandi cyatumye benshi mubatuye mumujyi wa Rubavu basanzwe bakunda umupira barushaho kugura amatike y’umukino kugirango baze kujya kwirebera ibyo abasore ba Haringingo Fancis baza gukorera kuri stade ya Rubavu ndetse benshi bakaba bakomeje kugenda binjira mumuryango mugari w’abakunda ikipe ya Rayon Sport. ibi bikorwa bakoze usibye kuba byakunzwe nabatari bake, n’abakeba ba Rayon Sport bakaba bashimye iki gikorwa ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA rikaba ryashimye iki gikorwa kuko ari ugukundisha abakiri bato umupira .

Related posts