Jean Félix Mopande yahakanye yivuye inyuma amakuru amuhuza n’ihuriro rya AFC/M23, anavuga ko nta ruhare na ruto afite mu biganiro by’amahoro biri kubera mu Busuwisi.
Ibi yabigarutseho mu mashusho yakwirakwiye ku rubuga rwa X, aho yasobanuye ko atigeze aba umwe mu bantu bagize uwo mutwe cyangwa ngo agire uruhare mu biganiro biri guhuza impande zitandukanye zifitanye amakimbirane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mopande yavuze ko atigeze ahamagarwa cyangwa ngo aganirizwe ku bijyanye no kujya muri ibyo biganiro, ashimangira ko atigeze anabitekereza kuko yibanda ku kazi ke ka buri munsi ko kwigisha no gukora ubushakashatsi.
Yagize ati: “Nta muntu n’umwe wigeze ampamagara. Nta nubwo byigeze biza mu bitekerezo byanjye ngo ndeke ibikorwa byanjye hano njye mu biganiro.”
Yakomeje avuga ko ubu ahugiye mu mirimo y’amasomo n’ubushakashatsi, kandi ko nta mibanire afite n’impande ziri muri ayo makimbirane.
Ati: “Igihe cyanjye cyose nkiri kugikoresha muri ibyo bikorwa. Nta sano mfite n’abo bari hakurya, ubu ndi mu kazi kanjye k’ubushakashatsi.”
Impaka zatangiye nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hasakaye inyandiko zirimo urutonde rw’abantu bahuriye mu biganiro by’amahoro biri kubera Busuwisi aho izina rya Jean Félix Mopande ryagaragayemo.
Uyu mugabo yavuze ko bishoboka ko hari abashatse kuzuza urwo rutonde bakoresheje amazina y’abazwi nk’impuguke, bityo umuntu runaka akaba yaratanze izina rye atabizi.
Yagize ati: “Niba izina ryanjye ryarashyizwe kuri urwo rutonde, bishoboka ko hari abashakaga kongeramo impuguke, maze umuntu runaka agatanga izina ryanjye.”
@tazamardc.net
