Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ibya Rayon Sports n’umutoza Mohamed Wade bikomeje kuba inshoberamahanga

Uyu munsi tariki 16 Mutarama 2024 nibwo Rayon Sports yakinnye umukino w’igikombe cy’Amahoro na Enterforce ariko umutoza wa Wade akaba atawutoje.

Mohamed Wade yabujijwe gutoza umukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports yakiriwemo na Interforce FC, nyuma yo guhagarikwa gukoresha imyitozo,kandi Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle yaravuze ko agomba kungiriza umutoza mukuru bazazana.

Ibya Rayon Sports na Mohamed Wade bikomeje kuba amayobera,kuko umuyobozi wa Rayon Sports yavuze ko batigeze bamuhagarika, ariko amakuru yizewe nuko bari gushaka uburyo batandukana na Mohamed Wade neza hatajemo ibindi bibazo.

Gikundiro iri gutozwa n’Umutoza wongerera abakinnyi Imbaraga, Umunya-Afurika y’Epfo Lebitsa Ayabonga.

Related posts