Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Haringingo Francis amaze gutanga ubutumwa bwiza kubafana ba rayon sports nk’umutoza mukuru.

Haringingo Francis yakoresheje imyitozo ya mbere ikakaye  nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports ateguza abafana igikombe.

Mu butumwa bwe nyuma y’uko akoresheje imyitozo ya mbere nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko intego ari ukwegukana igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro muri iyi kipe ifite abafana benshi mu gihugu.

Nkuko twabibagejejeho mu nkuru zacu zabanje,mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Haringingo Francis yerekanywe nk’umutoza mushya wa Rayon Sports, ku munsi w’ejo hashize akaba yarakoresheje imyitozo ya mbere yitegura umwaka w’imikino wa 2022-23.

Mu kiganiro n’itangazamakuru uyu mutoza nyuma y’imyitozo ya mbere akaba yavuze ko yasanze urwego rw’abakinnyi be ruri hasi ariko na none agiye kubikoraho ku buryo mu kwezi gutaha bazaba bameze neza.

Ati “Imyitozo kuri njye navuga ko itari myiza cyane, ariko ntiyari mibi urebye abakinnyi baje, nasanze urwego rwabo rw’imbaraga ruri hasi no hagati na hagati. Ubu dufite akazi gakomeye mu cyumweru gikurikiraho, mwabonye ko twatangiye dukora ibizamini, tureba uko abakinnyi bahagaze. Ubu nanjye nagize igitekerezo, nabonye icyo gukora ku buryo mu kwezi gutaha twaba dufite ikipe ishobora gukina n’imikino ya gicuti.”

Yakomeje agira ati “Intego zanjye ni ugutwara ibikombe byose, ni ukuvuga icya Shampiyona n’icy’Amahoro.”Haringingo Francis Christian wafashije Kiyovu Sports gusoza ku mwanya wa 2 muri shampiyona ya 2021-22, yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura VS yanahesheje igikombe cya shampiyona cya 2018, Police FC ndetse na Kiyovu Sports.

Uyu mutoza kandi yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko intego ari ukwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2023 na shampiyona ya 2022-23.

Related posts