Chorale Vers Sion yasohoye indirimbo ‘Ni Amaraso’ ivuga ko amaraso ya Kristo ari yo shingiro ry’agakiza_ Video

 

Chorale Vers Sion ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi muri APACE (SDA APACE), yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ni Amaraso’, igaruka ku butumwa bwo gucungurwa kwa muntu binyuze mu maraso ya Yesu Kristo.

Iyi ndirimbo yakozwe mu rwego rwo kwibutsa Abakristo ko Yesu Kristo ari we utanga ubutumwa bw’ingenzi bagomba kwamamaza, ndetse ko amaraso ye ari yo yabaye isoko y’agakiza k’abantu.

Chorale Vers Sion yavuze ko yahisemo gukora iyi ndirimbo kuko amaraso ya Kristo ari yo shingiro ry’ubutumwa bw’agakiza.

Yagize iti: “Impamvu Chorale Vers Sion yahisemo gukora indirimbo ‘Ni Amaraso’ ni uko Kristo ari we twamamaza. Iyo hatabaho amaraso ya Kristo, ntituba twaracunguwe. Ubwo rero, ubutumwa bw’ingenzi ni uko ayo maraso ari yo yadukuye mu mwijima ndetse akahanagura ibyaha byacu.”

Chorale Vers Sion ni itsinda ry’abaririmbyi ryamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Irarimbutse’, ‘Tugarutse’ na ‘Nkiza’, ndetse n’izindi ndirimbo zagiye zishimisha abakunzi b’umuziki wa Gikristo.

Iyi chorale ivuga ko, mu buryo bw’umwuka, amaraso ya Yesu ari yo nkuru nziza iruta izindi ku Mukristo, kuko kumenya ko hari uwapfuye mu cyimbo cye bituma arushaho kumukunda no gushaka gusobanukirwa neza icyo yamukoreye ku musaraba.

Mu butumwa bw’iyi ndirimbo, Chorale Vers Sion yifashishije imirongo yo muri Bibiliya igaruka ku gaciro k’amaraso ya Kristo, harimo uwo mu Befeso 1:7, ugira uti: “Ni we waduhesheje gucungurwa ku bw’amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri.”

Hari kandi uwo muri 1 Petero 1:19, ugira uti: “Ahubwo mwacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara, ari yo ya Kristo.”

Chorale Vers Sion ivuga ko ubutumwa umuntu akwiye kuzirikana amaze kumva iyi ndirimbo ari uko, uko ubuzima bwaba bumukomereye kose, hari uwatanze ubuzima bwe ku bwe kugira ngo abone kubaho iteka.

Iti: “Uko ubuzima bwaba bugukomereye kose, hari uwatanze ubwe ku bwawe kugira ngo wowe uzabeho iteka ryose. Ibihe wacamo ntibikagukure kuri we.”

Ubusanzwe, Chorale Vers Sion ivuga ko ubutumwa bw’ingenzi mu ndirimbo zayo ari ugucungurwa kwa muntu, ariko ikavuga ko ‘Ni Amaraso’ itandukanye n’izindi kubera imiterere yayo mu buryo bw’umuziki ndetse n’uburyo yaririmbyemo, bigatuma ubutumwa buyirimo bwumvikana neza.

Chorale Vers Sion kandi ivuga ko ubutumwa bwihariye iyi ndirimbo igamije gutanga ari ugufasha umuntu wese uyumvise gusobanukirwa ko yakuwe mu bubata bw’icyaha, akamenya ko amaraso ya Yesu ari yo abatura umunyabyaha, akamugira icyaremwe gishya kandi ibya kera ntibibe bikibukwa.

Reba indirimbo ‘Ni Amaraso’ ya Chorale Vers Sion