Korali Blessing Choir yo muri ADEPR Muganza, mu Mujyi wa Kigali, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Numv’ Ijwi’, irimo ubutumwa buhumuriza abacitse intege, bukabibutsa ko Imana itibagirwa ibyo yasezeranyije kandi ko idatererana abayiringiye.
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 23 Ugushyingo 2026, ishyirwa ku muyoboro wa YouTube wa Blessing Choir ADEPR Muganza, aho abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bashobora kuyisanga.
Abagize iyi korali basobanura ko bahisemo gukora iyi ndirimbo bagamije kongera ibyiringiro mu bantu bari mu bihe bikomeye, baba bahanganye n’ibibazo byo mu buzima bw’umwuka cyangwa ubw’umubiri.
Bavuga ko ubutumwa bwayo bushingiye ku kwibutsa abantu ko nubwo bashobora kunyura mu bihe bibagora, Imana ikomeza kubarinda kandi ikabasohozaho ibyo yabemereye.
Banagaragaza ko Yesu Kristo ari umucyo w’Isi, kandi ko urukundo yagaragarije abantu ubwo yemeye kubapfira ari ikimenyetso gikomeye cy’agaciro k’urukundo rw’Imana.
Ubutumwa bw’indirimbo butangirira ku baririmbyi ba Blessing Choir
Blessing Choir ivuga ko imwe mu ntego nyamukuru z’iyi ndirimbo ari ugusangiza abantu inkuru nziza y’agakiza, ariko ikagaragaza ko umuntu agomba kubanza kwakira no gusobanukirwa ubwo butumwa mbere yo kubugeza ku bandi.
Abagize iyi korali bagize bati: “Igice cya mbere cyane cyane kuri twe ni ubutumwa twashyizemo kugira ngo tubwire abantu inkuru nziza y’agakiza twahawe, kuko mbere agakiza gahera muri twe.”
Bakomeje bavuga ko hari abantu benshi babuze ibyiringiro, abandi bagatakaza ukwizera, mu gihe hari n’abatarasobanukirwa neza urukundo Imana yabakunze n’igitambo Yesu Kristo yemeye gutanga kugira ngo abantu babone agakiza.
Ni muri urwo rwego bifuza ko ‘Numv’ Ijwi’ yaba ubutumwa bufasha abari mu bihe bikomeye kongera kugira imbaraga no gukomeza urugendo rwabo bafite icyizere.
Blessing Choir igizwe n’abaririmbyi 47
Kugeza ubu, Blessing Choir yo muri ADEPR Muganza igizwe n’abaririmbyi 47. Icyakora, abayigize bavuga ko bafite icyifuzo cyo gukomeza kwaguka no kuba korali nini kurushaho, kugira ngo barusheho kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.
Bavuga ko ibikorwa byo gukora no gushyira hanze indirimbo ari bumwe mu buryo bakoresha mu murimo w’ivugabutumwa, bakaba bifuza ko ubutumwa bwabo bugera ku bantu benshi, haba mu gace bakoreramo no mu bindi bice bitandukanye.
Iteguye gusohora ibindi bikorwa bishya
Blessing Choir yasabye abakunzi bayo gukomeza kuyikurikira, ibizeza ko hari ibindi bikorwa by’umuziki bibateganyirijwe mu bihe biri imbere.
Muri byo harimo indi ndirimbo nshya, Live Session ndetse n’amajwi (Audio) y’indirimbo, bizashyirwa hanze mu rwego rwo gukomeza gusangiza abakunzi bayo ubutumwa bw’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu gusoza, abagize iyi korali basabye abantu gukomera ku byo bizera, bakibuka ko Yesu ari umucyo w’Isi kandi ko urukundo yabagaragarije ubwo yabapfiraga ari gihamya y’uko Imana itabatererana.
Abatarumva indirimbo ‘Numv’ Ijwi’ barayisanga ku muyoboro wa YouTube wa Blessing Choir ADEPR Muganza, aho bashobora kuyumva no kuzirikana ubutumwa buyikubiyemo.

REBA INDIRIMBO ‘NUMV’ IJWI’ YA BLESSING CHOIR KURI YOUTUBE
