Beulah Choir yashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Amakuru’, igamije guhumuriza no gukomeza abantu banyura mu buzima bugoye, ibibutsa ko Imana ishobora guhindura ibihe byose.
Abagize iri tsinda bavuga ko bayikoze bagamije kugeza ku bantu ubutumwa bw’ihumure, cyane cyane abari mu bihe bikomeye, kugira ngo bibuke ko uko ubuzima bwaba bumeze kose, Imana ishobora kubuhindura.
Bagize bati: “Twashakaga guhumuriza abantu bose ko Imana ibasha guhindura ibihe, kandi ko n’ubuzima umuntu arimo bushobora guhinduka.”
Bavuga ko bifuzaga kugeza ku bantu amakuru y’ihumure, abibutsa ko umuntu uri mu bihe bikomeye akwiye kwihangana no gukomeza kugira icyizere.
Beulah Choir yavuze ko umuntu uri kunyura mu bigeragezo akwiye kubyihanganira, nk’uwihanganira izuba ryo mu butayu, kuko Kanani ye iri imbere.
Iri tsinda ryagaragaje ko ubutumwa ari bwo bwashyizwe imbere muri iyi ndirimbo, kuko amagambo ayigize yose agamije guhumuriza no gukomeza abayumva.
Beulah Choir kandi yavuze ko hari intambwe imaze gutera mu mikorere y’umuziki wayo. Mu gihe cyashize, yakoraga ikoresheje cyane piano, ariko ubu ifite ibikoresho bitandukanye biyifasha kunoza umuziki.
Yongeyeho ko no mu buryo bwo gufata no gutunganya amajwi habaye impinduka, kuko ubu bakoresha uburyo bugezweho bubafasha kurushaho kunoza ibihangano byabo.
Nyuma y’indirimbo ‘Amakuru’, Beulah Choir yavuze ko iteganya gushyira hanze n’izindi ndirimbo, kuko hari izamaze gutegurwa.
Muri rusange, ‘Amakuru’ ni indirimbo igamije guha ihumure umuntu ubabaye no kumwibutsa ko nubwo yaba ari mu bihe bikomeye, akwiye gukomeza kwihangana no kugira icyizere cy’ejo hazaza heza.


REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA BEULAH CHOIR BISE AMAKURU
REBA HANO INDI NDIRIMBO NSHYA YA BEULAH BAHERUTSE GUSOHORA BISE NYIRURUREMBO
