Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Amakuru Mashya: Imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC yubuye muri Ruhango na Bikenke, inkuru irambuye

M23

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Nyakanga 2022 , nibwo Imirano ikomeje guhanganisha umutwe wa M23 ndetse n’ igisirikare cya Congo (FARDC) yongeye kubura mu bice bya Bikenke na Ruhanga , aho bivugwa ko umutwe wa Mai Mai NDC Ndume nawo winjiye mu mirwano uje gutera ingabo mu bitugu wa FARDC.

Iyi mirwano yabereye mu bice bya Bikenke na Ruhanga ho muri gurupoma ya Bweza hafi y’ ikirunga cya Mikeno.

Hari umuturage watanze amakuru utuye mu gace ka Bweza yabwiye Rwandatribune ko mu mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere babonye abarwanyi ba M23 muri ako gace, bagatabaza FARDC imirwano igahera ho.

Semikiryi Jean Baptiste ni umwe mu bayobozi ba Sosiyeti sivili muri ako gace, yabwiye Rwandatribune ko M23 iramutse ifashe Bikenke na Ruhanga byayorohera gufata ikigo cya gisilikare cya Rumangabo ni muri urwo rwego FARDC idashaka gutakaza ako gace.

Hari hasize iminsi ibiri hari agahenge imirwano yarahagaze muri ako gace cyane ko umutwe wa M23 benshi ari abadiventisiti b’umunsi wa karindwi.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, umutwe wa Mai Mai NDC Ndume uyobowe na General Guodon Shimirayi waraye wohereje abarwanyi mu bice bya Rutschuru gufasha ingabo za Leta Congo nk’ uko amakuru akomeza abuviga dukesha kiriya gitangazamakuru twavuze haruguru.

Related posts