Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Mugahinda kenshi President Kisekedi avuze kuri wa musirikare wa FRDC wagaragaye yikoreye igitoki mugihe bagenzi be bari batsinzwe na M23. ntucikwe n’amakuru agezweho!

Muminsi ishize ubwoingabo za leta ya Congo zarwanaga no kugaruza umujyi wa Bunagana uri mumaboko y’abarwanyi ba M23, bikaza kurangira banatsinzwe uru rugamba, hari umusirikare umwe mungabo za FRDC wagaragaye yikoreye igitoki yari yasahuye mumirima y’abaturage batuye munkengero za bunagana. mugihe amasasu yarari kuvuza ubuhuha abandi bakiza amagara yabo, uyu musirikare yaje kugaragara ari kwirukankana igitoki, ndetse iyi foto ye yaje gukwira kumbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse itangaza benshi.

Ubwo yari kuri Televiziyo y’igihugu President Felix Antoine Kisekedi, yavuganye agahinda gakomeye kubyerekeye iyintambara ya M23 ndetse n’ingabo za leta. uyumuyobozi yatangaje ko bamaze gutakaza abasirikare barenga 130 mugihe aba sivile babarirwa muri 70 aribo bamaze kuhasiga ubuzima. akimara kuvuga ibyo yahise atangaza ko ababajwe cyane n’imyitwarire ya bamwe mubasirikare bajya kurugamba aho gukora ikibajyanye ahubwo bakishora mubindi maze bagatuma urugamba rukomerera igihugu.

Yatangaje kandi ko hagiye gukorwa iperereza hakamenyekana uwaba yaragaragaye arikwiba ibitoki, mugihe bari batumwe kujya kubohoza bunagana undi akajya kubohoza ibitoki mumirima y’abaturage. abatavuga rumwe na leta ya Felix Kisekedi, bagarutse kuri iki kibazo cya M23, maze batangaza ko kubwabo babona kuba iki kibazo kidakemuka biterwa n’ubuyobozi bugenda biguru ntege mugufata imyanzuro imwe nimwe bityo bigatiza umurindi abakwihisha inyu y’ibi bikorwa by’intambara.

Nkwibutse ko Abarwanyi ba M23 basabye leta ko yakemura ikibazo bafitanye munzira y’amahoro ariko leta ya Felix Antoine Kisekedi ikaba yarashatse guhitamo gukemura ikibazo munzira y’intambara nubwo idasiba gutsindwa n’uru rugamba. M23 yafashe umujyi wa Bunagana kuwa 13 Kamena 2022 ndetse hashize n’iminsi mike aba barwanyi biyongeje n’agace ka Rutshuru.

Related posts