Umuhanzi nyarwanda Junior Music yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Party Time’, yavuze ko yayihimbye agamije kwibutsa abantu ko, n’ubwo ubuzima busaba guhora bashakisha imibereho, badakwiye kwibagirwa kwishima no kubaka ubumwe.
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 4 Kanama 2026, iboneka ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki zirimo YouTube, Audiomack, Spotify n’izindi, aho iri kuri shene ya Junior Music Official.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA JUNIOR MUSIC YISE PARTY TIME
Amajwi ya ‘Party Time’ yatunganyijwe na Producer Bertzbeat, mu gihe Junior Music yavuze ko ateganya no kuyikorera amashusho mu minsi iri imbere.
Mu kiganiro yagiranye na KGLNews, Junior Music yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku buzima bwa buri munsi, aho yabonye ko abantu bahugira mu gushaka amafaranga bakibagirwa ko ibyishimo na byo ari ingenzi.
Yagize ati: “Ubuzima bwanteye kuyihimba. Abantu dufata umwanya tugashaka amafaranga, tukayabona cyangwa ntitunabone ahagije, ariko nasanze mu buzima dukeneye ibyishimo. Aho twaba turi hose, amafaranga yaba ahari cyangwa adahari, dukeneye kurema ibyishimo muri twe n’ubumwe.”
Uyu muhanzi yavuze kandi ko kuba akorera umuziki muri Israel bifite imbogamizi zirimo kuba ari kure y’Abanyarwanda benshi bakurikirana ibikorwa bye, ariko bikamuha n’amahirwe yo gukorana n’abahanzi batandukanye bo muri icyo gihugu no kunguka ubunararibonye.
Ati: “Imbogamizi ni uko ndi kure y’Abanyarwanda benshi bumva ibyo nkora kurusha abandi. Ariko kuba nkorera umuziki hano bimpuza n’abanyamuziki bo muri Israel, nkagenda menyana n’abandi ndetse bikanyungura.”
Junior Music yavuze ko yizeye ko ‘Party Time’ izakundwa n’abakunzi b’umuziki bitewe n’ubutumwa buyirimo bwo gushishikariza abantu kwishima, kubana neza no gukomeza kugira icyizere mu buzima.

