Mu bice bya Minembwe, muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hari abaturage bavuga ko muri iyi minsi umutekano n’ituze byiyongereye nyuma y’impinduka zabaye mu igenzura ry’utugace dutandukanye, aho umutwe wa MRDP-Twirwaneho uvuga ko ugenzura igice kinini cy’ako karere kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2026.
Abaturage bavuga ko ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi ndetse n’ingendo hagati y’imihana imwe n’indi byongeye gukorwa mu bwisanzure kurusha uko byari bimeze mu mezi ashize, igihe imirwano yakundaga kubera muri ako gace.
Icyakora, nubwo bavuga ko muri rusange umutekano wifashe neza, kuri uyu mugoroba wo ku wa Gatatu humvikanye amakuru y’indege ya gisirikare itagira umupilote (drone) mu bice bya Gakenke werekeza kwa Mulima, bivugwa ko yateye ibisasu.
Kugeza igihe iyi nkuru yategurwaga, nta makuru yigenga yari yemeza ibyangiritse cyangwa niba hari abantu bahitanywe n’icyo gitero cyangwa bagakomereka.
Umwe mu baturage yagize ati:
“Mukanya gato twumvise drone irasa. Ibisasu byumvikanye mu gice cya Gakenke werekeza kwa Mulima, muri Teritwari ya Fizi. Turacyategereje kumenya niba hari ibyangiritse.”
Mu mezi ashize, MRDP-Twirwaneho yatangaje ko yigaruriye ibice bitandukanye byo muri Minembwe no muri Secteur ya Itombwe, birimo Mikenke, Bilalombili, Gipupu, Giseke n’utundi duce twinshi.
Uyu mutwe kandi uvuga ko ugenzura ibice byo muri Teritwari ya Fizi birimo Rwitsankuku, Point Zero na Kwa Mulima, ndetse n’ibice byo muri Secteur ya Lulenge birimo Kimete, Kabanju n’ahandi.
Abaturage bavuga ko nyuma y’izi mpinduka bumva bafite ituze kurusha mbere, kandi ko hari abari baravuye mu byabo batangiye gusubira mu ngo zabo no kongera ibikorwa byabo bya buri munsi.
Hari kandi abavuga ko bishimiye uko ubuzima bwifashe muri iki gihe ugereranyije n’amezi yabanje, yaranzwe n’imirwano ikomeye hagati y’impande zitandukanye zari zihanganye muri aka karere.
Nubwo hari abaturage bavuga ko umutekano wifashe neza muri Minembwe no mu nkengero zayo, ikibazo cy’umutekano kiracyakomeje kuba ihurizo kubera ibitero bya drone n’imirwano ishobora kongera kubura igihe icyo ari cyo cyose. Abasesenguzi bemeza ko amahoro arambye azagerwaho binyuze mu biganiro bya politiki no guhagarika imirwano hagati y’impande zose zihanganye.
