Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Al Merreikh yabonye itazarusyaho ihitamo kwishyuza akayabo ku mukino uzayihuza na Yanga SC kuri Kigali Pele stadium, harimo na tike y’ibihumbi 50k

Ikipe ya Al Merreikh yo muri Sudan yashyize hanze ibiciro by’Umukino uzayihuza na Yanga Africans Kuri uyu wa gatanu kuri Kigali Pele stadium, tike ya make iyigira amafaranga ibihumbi 10 by’amanyarwanda.

Al Merreikh iri kwakirira imikino yayo ya CAF champions league mu Rwanda bitewe n’uko iwabo hari bazo bya politike bitameze neza. Iyi kipe yashyize hanze amatike ku bantu bifuza Kureba umukino wayo na Yanga Africans yo muri Tanzaniya.

Umuntu ushaka kureba uyu mukino yicaye ahasanzwe muri sitade ni ukuvuga ahadatwikiriye arasbwa kwishyura ibihumbi 10 by’amanyarwanda, ahegereye imyanya y’icyubahiro ni ibihumbi 25 by’amanyarwanda naho mu myanya y’icyubahiro ni ibihumbi 50 by’amanyarwanda.

Al Merreikh yishyuje aya mafaranga nyuma yo kubona ko Yanga SC izazana abafana benshi ndetse n’Abanyarwanda benshi bifuza Kureba uyu mukino bazaba bari kuruhande rwa Yanga.

uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nzeri i saa 15h00 zo mu Rwanda.

Related posts