Mu mujyi wa Uvira no mu bice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa ibikorwa bikomeje guteza ubwoba abaturage, aho imitwe yitwaje intwaro ikorana bya hafi na FARDC ishimuta abaturage, nyuma ikabaka amafaranga menshi kugira ngo barekurwe.
Amakuru yamenyekanye ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2026 avuga ko umusore witwa Archimede, utuye mu gace ka Kavimvira mu mujyi wa Uvira, yashimuswe na Wazalendo mu gitondo cyo kuri uwo munsi. Ababonye uko byagenze bavuga ko abo bantu bamujyanye ku ngufu, kugeza ubu akaba ataramenyekana aho aherereye.
Icyakomeje guteza impungenge abaturage ni uko abo bashimusi ngo batangiye gukoresha telefone y’uwo musore bahamagara abo mu muryango we, babasaba amafaranga angana na 7,000 by’amadolari ya Amerika kugira ngo bamurekure.
Abaturage bavuga ko ibi bikorwa byabaye nk’akarande mu bice bigenzurwa na FARDC ifatanyije n’imitwe ya Wazalendo, aho bavuga ko abo bagombaga kubarinda ari bo bamwe muri bo bahindukira bakabashimuta, bakabambura ndetse bakabaka amafaranga y’umurengera.
Mu myaka mike ishize, cyane cyane igihe FARDC na Wazalendo bagenzuraga agace ka Kamanyola ndetse n’utundi duce two muri Kivu y’Amajyepfo, abaturage benshi bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bagiye batangaza kenshi ko bakorewe ibikorwa byo gushimutwa, gusahurwa no gusabwa amafaranga kugira ngo barekurwe. Hari imiryango myinshi yavugaga ko yagurishije imitungo yayo cyangwa igafata amadeni kugira ngo ibashe kubona amafaranga yo guha abashimusi.
Abasesenguzi bavuga ko ikibazo gikomeje gufata indi ntera kubera ko bamwe mu bafite intwaro bakora ibyo bikorwa babyitirira ibikorwa by’umutekano cyangwa kurengera ubusugire bw’igihugu, nyamara abaturage bakomeje kubibona nk’ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bikorwa ku manywa y’ihangu.
Ni mu gihe kandi abaturage benshi bakomeje kugereranya uko umutekano uhagaze hagati y’ibice bigenzurwa na AFC/M23 n’ibigenzurwa na FARDC, ingabo z’u Burundi, FDLR ndetse na Wazalendo. Bamwe mu baturage bavuga ko mu duce twafashwe na AFC/M23 hagaragara ituze n’umutekano mwinshi ugereranyije n’ahagenzurwa n’izo ngabo zishyigikiye leta ya Kinshasa, aho bavuga ko ubushimusi, ubujura n’ubwicanyi bikomeje kwiyongera.
Nubwo ubuyobozi bwa leta ya Kinshasa bwakomeje gushinja AFC/M23 guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, abaturage bo mu bice bimwe bavuga ko ikibazo gikomeye kiri mu myitwarire y’imitwe yitwaje intwaro ikorana na FARDC, bavuga ko ikomeje kubabuza umutekano aho kubarinda.
Abaturage ba Uvira n’abo mu nkengero zaho bakomeje gusaba inzego z’umutekano kugira icyo zikora byihuse kugira ngo Archimede arekurwe amahoro, ndetse hanahagarikwe ibikorwa by’ubushimusi bimaze gufata intera ikomeye muri ako karere.
