Abari baracitse intege bongeye gukomera nyuma y’indirimbo nshya ya The Blessed Worship Team( Video)

 

Itsinda ry’abaramyi The Blessed Worship Team ryasohoye indirimbo nshya ryise “Ni Wowe Mugisha Wanjye”, igamije gukomeza imitima y’abari baracitse intege no kongera ikizere cy’abiringira Yesu Kristo.

Iyi ndirimbo yashyizwe hanze ku wa 16 Mata 2026, mu majwi n’amashusho, ibinyujije ku rubuga rwa YouTube rw’iri tsinda, aho yakiriwe neza n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ishimwe Valentin Umutoza w’abaririmbyi muri iri tsinda, yavuze ko bayitewe n’ijambo ry’Imana ryo muri Zaburi 125:1-2, rivuga ku bantu biringira Uwiteka badashobora kunyeganyezwa.

Yagize ati: “Abiringiye Uwiteka bameze nk’umusozi Siyoni utabasha kunyeganyezwa ahubwo uhora uhamye. Twifuje kwibutsa abantu ko ukwiringira Imana guha umuntu imbaraga n’ikizere gishya.”

Yakomeje avuga ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ari ugusaba abantu guhanga amaso yabo kuri Yesu Kristo no kutacika intege nubwo bahura n’ibigeragezo bitandukanye mu buzima.

Abagize The Blessed Worship Team bavuga ko bamaze kwakira ubutumwa bwinshi bw’ababwiye ko iyi ndirimbo yabafashije kongera kwizera no gusubiza ibyiringiro byabo ku Mana.

Iri tsinda rigizwe n’urubyiruko rwiyemeje kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu mpano z’umuziki, rikaba rivuga ko vuba aha rizakomeza gushyira hanze izindi ndirimbo zizafasha benshi.

Bashimiye abakomeje kubashyigikira no kubereka urukundo, bavuga ko bibatera imbaraga zo gukomeza gukora umurimo w’Imana no kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA THE BLESSED WORSHIP TEAM