Goma habaye ibidasanzwe!Umukuru Mushya wa MONUSCO yahise ajya kuganira na M23

 

Umukuru mushya wa MONUSCO, Umunyamerika James Swan, kuri uyu munsi yageze mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 mu ntara ya Kivu ya Ruguru, mu rugendo arimo kugirira mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uku kugera kwe i Goma kwabaye inkuru ikomeye, kuko aje mu gihe ikibazo cy’umutekano muri ako gace gikomeje gukurikiranwa n’impande zitandukanye.

Mu byamuzanye harimo ibiganiro bigamije kureba uko agahenge hagati ya leta ya Kinshasa n’uruhande rwa AFC/M23 rwashyirwa mu bikorwa no kubahirizwa, nyuma y’igihe kinini impande zombi zishyamiranye.

MONUSCO iri kandi mu bagize itsinda ry’ubugenzuzi bwagutse riteganyijwe gutangira gukurikirana no kugenzura niba amasezerano yo guhagarika imirwano yubahirizwa uko bikwiye.

Biteganyijwe ko James Swan aza guhura n’abayobozi ba AFC/M23 i Goma, mu gihe muri iyi minsi hakomeje kuvugwa ibikorwa byo guhonyora agahenge no kongera kubura umutekano mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Congo.

Uyu muyobozi mushya wa MONUSCO ageze i Goma nyuma yo gusura imijyi ya Bunia mu ntara ya Ituri ndetse na Beni muri Kivu ya Ruguru, aho yakomeje ibiganiro ku mutekano n’uburyo amahoro yagaruka muri aka karere kamaze imyaka myinshi karazahajwe n’intambara.