Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ukomeje kwagura no gushimangira imiyoborere yawo mu bice ugenzura, aho abantu 395 bahise bahabwa inshingano zitandukanye nyuma yo kurangiza amahugurwa yihariye agamije gutegura abayobozi bashya.
Aya mahugurwa yari icyiciro cya mbere cyiswe INTAKE001 “Uongozi Bora”, bisobanura imiyoborere myiza. Ubuyobozi bwa AFC/M23 buvuga ko ayo mahugurwa agamije gutanga abayobozi bashoboye, bafite ubumenyi n’icyerekezo cyo kuyobora abaturage no guteza imbere ibikorwa by’iterambere.
Abarangije ayo mahugurwa ni abayobozi b’ibanze bo mu nzego za politiki n’ubuyobozi, bakaba barahuguwe ku miyoborere, gukorera abaturage, kubungabunga umutungo rusange no guteza imbere ubwumvikane hagati y’abaturage.
Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa wabaye ku wa Kane tariki ya 23 Mata 2026, ubera mu kigo cy’amahugurwa cya Kanombe, giherereye mu karere ka Rutshuru.
Uyu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’ingabo za AFC/M23 (ARC), Général Major Sultani Makenga, witabiriwe kandi n’abandi bayobozi bakomeye barimo Umunyamabanga Uhoraho Benjamin Mbonimpa na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Bahati Musanga Erasto.
Mu ijambo rye, Sultani Makenga yasabye abarangije ayo mahugurwa guhita bashyira mu bikorwa ibyo bize, bakorera abaturage kandi bakarangwa n’ubunyangamugayo.
Yagize ati: “Ntabwo tukiri mu gihe cy’amasezerano, ahubwo turi mu gihe cy’ibikorwa bifatika bigirira akamaro abaturage.”
Abarangije ayo mahugurwa nabo biyemeje gukora cyane no gushyigikira gahunda z’impinduka AFC/M23 ivuga ko ishaka kuzana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
