Korali Beula Choir yo mu Itorero rya ADEPR Kimihurura yashyize hanze indirimbo nshya yise “Yesu Kristo”, igamije kwibutsa abakristo n’abandi bayumva gukomeza kwizera Yesu Kristo mu bihe byose, yaba ibyiza cyangwa ibihe by’ingorane.
Amashusho y’iyi ndirimbo yashyizwe hanze ku wa 6 Ukwakira 2026, ashyirwa ku rubuga rwa YouTube rwa Beula Choir, ruriho izina rya ‘BEULA CHOIR (ADEPR KIMIHURURA)’.
Beula Choir ivuga ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ari ukugaragaza imbaraga za Yesu Kristo no kwibutsa abantu ko ari umufasha uboneka mu bihe byose umuntu ashobora kunyuramo.
Abagize iyi korali bavuga ko bahisemo gukora indirimbo yibanda kuri Yesu Kristo kuko bamwemera nk’ubuzima, inzira y’ukuri n’ubugingo. Bavuga ko muri iki gihe abantu bakeneye kongera kwibutswa umwanya wa Kristo mu buzima bwabo no gukomeza kumwizera.
Bati: “Ubutumwa nyamukuru twashatse kugeza ku bayumva ni ukugaragaza imbaraga ziri muri Yesu Kristo no kumwizera mu bihe byose umuntu yaba arimo, kuko ari umufasha uboneka mu bihe byose.”
Beula Choir kandi yifuza ko iyi ndirimbo yaba isoko y’inkomezi ku muntu uri mu bihe bikomeye cyangwa wacitse intege, akayumva akongera kugira icyizere cyo gukomeza kwizera Yesu Kristo.
Iyi korali ivuga ko Yesu ari Kristo w’ibihe byose, kandi ko ashoboye byose, bityo ko kumwizera bitagomba kugarukira mu bihe byiza gusa, ahubwo bikwiye no gukomeza mu gihe cy’ingorane.
Mu bindi, Beula Choir ivuga ko icyihariye kuri “Yesu Kristo” ugereranyije n’izindi ndirimbo zayo ari uko iyi ndirimbo ari uguhamya ukwizera nyako gushingiye ku mirimo ikomeye Kristo akora mu buzima bw’abamwizera.
Iyi korali kandi ifite ubutumwa ku bakristo n’abandi bose bazumva iyi ndirimbo, aho ibasaba kumenya Yesu Kristo w’ibihe byose no kumwizera, kuko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bushobora gufasha umuntu uri mu bihe byiza ndetse n’uri mu bihe bimugoye.
Beula Choir yatangiye mu mwaka wa 1999, ikorera mu Itorero rya ADEPR Kimihurura, muri Paruwasi ya Gasabo. Kugeza ubu, iyi korali ifite abaririmbyi barenga 60.
Abagize iyi korali bavuga ko kuba abaririmbyi ari benshi muri iki gihe bitandukanye n’uko byahoze mu myaka yatambutse, kuko umubare wabo wagiye uhinduka bitewe n’impinduka zitandukanye zabaga mu itorero. Icyakora, Beula Choir yakomeje umurimo wo kuririmba no kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu.
Nyuma yo gusohora “Yesu Kristo”, Beula Choir ivuga ko iteganya gukomeza gukoresha indirimbo nk’uburyo bwo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana. Hari izindi ndirimbo iri gutegura, ikaba izagenda izishyira hanze mu minsi iri imbere.
Abagize Beula Choir bavuga ko bizera ko Yesu Kristo azakomeza kubashoboza kumuvugira mu buryo butandukanye ndetse n’ahantu hose, bakomeza umurimo batangiye wo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu muziki.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA BEULA CHOIR YISE YESU KRISTO



