Anzuluni yageze muri Tanzania, ahura na Perezida Samia ku kibazo cy’umutekano wa RDC

 

Minisitiri ushinzwe Kwishyira hamwe kw’Ibihugu byo mu Karere muri RDC, Floribert Anzuluni Isiloketshi, yageze muri Tanzania nyuma yo kuva muri Uganda, aho yakomeje urugendo rw’akazi rugamije gushaka ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere ku bibazo by’umutekano n’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

Ku wa Kabiri tariki ya 6 Ukwakira 2026, Anzuluni yakiriwe na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, i Dar es Salaam. Yari aherekejwe na Sumbu Sita Mambuene, uhagarariye Perezida Félix Tshisekedi ku rwego rwo hejuru.

Mu biganiro byabo, Anzuluni yagejeje kuri Perezida Samia amakuru ku ntambwe RDC ivuga ko imaze gutera mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba FDLR.

Anzuluni kandi yashyikirije Perezida Samia urupapuro-mbonera rw’ibikorwa bizakurikira mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda.

Uru rugendo ruje nyuma y’ibiganiro Anzuluni yagiranye na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, ndetse rukaba ruri mu bikorwa bya dipolomasi Kinshasa iri gukorera mu bihugu byo mu karere.