Eric Blessed yashyize hanze indirimbo ‘Urukundo’ ivuga kuri Yesu Kristo_Video

 

Umuhanzi w’umunyarwanda Eric Blessed yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Urukundo’, igamije kwibutsa abantu urukundo Yesu Kristo yakunze abantu, kugeza ubwo yemeye kubapfira kugira ngo babone ubugingo buhoraho.

Eric Blessed yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo yagikuye mu gusoma Ibyanditswe Byera, akabona ko nta kindi kintu cyiza kiruta urukundo.

Ati: “Icyanteye gukora indirimbo nise ‘Urukundo’, nasomye Ibyanditswe Byera nsanga nta kintu cyiza kirimo kiruta urukundo. Yesu yaradukunze, bikamutera kuza kudupfira, numva nanjye urwo rukundo narusangiza abakunzi banjye.”

Uyu muhanzi avuga ko yashakaga ko abantu bumva iyi ndirimbo bakamenya ko nta mpamvu yo guhora bahagaritse umutima, kuko hari Uwatangiye urukundo rwo kubapfira kugira ngo babone ubugingo buhoraho.

Ati: “Nashakaga ko abakunzi banjye cyangwa se abumva iyi ndirimbo bamenya ko nta mpamvu yo guhagarika umutima. Hari Uwemeye kudupfira kugira ngo tubone ubugingo buhoraho. Icyo dusabwa gusa ni ukumwizera.”

Eric Blessed yasobanuye ko urukundo avuga muri iyi ndirimbo ari Yesu Kristo, ndetse ko icyifuzo cye ari uko ubutumwa buyirimo bwafasha abantu kumwemera no kumwizera, kugira ngo abahindure abana b’Imana.

Ati: “Urukundo mvuga muri iyi ndirimbo ni Yesu Kristo. Icyo nifuza ko rubigisha ni uko bamwemera bakanamwizera, kugira ngo abahindure abana b’Imana.”

‘Urukundo’ ni yo ndirimbo ya mbere Eric Blessed ashyize hanze yibanda ku rukundo rw’Imana, aho kuba ku rukundo rw’abantu cyangwa ku buzima bwa buri munsi.

Ati: “Ni yo ndirimbo ya mbere nshyize hanze ivuga ku rukundo rw’Imana, itavuga ku ndamu cyangwa ku buzima bwacu bwa buri munsi. Mbese iravuga uko yadukunze, bikamutera kudupfira kandi we yari umuziranenge, nta cyaha yari afite.”

Eric Blessed yavuze ko mu buzima busanzwe atarabona urukundo umuntu yakunda undi kugeza ubwo yemera kumwitangira ndetse akamenera amaraso, nk’uko Yesu Kristo yabigenje.

Yifuje ko abantu bakwiye gukundana urukundo rutagira uburyarya, nk’urwo Kristo yabakunze.

Ati: “Mu buzima busanzwe ntabwo ndabona aho umuntu yakunze undi ngo abe yamwitangira kugeza aho amumenera amaraso. Rero dukundane urukundo rutagira uburyarya nk’urwo Kristo yadukunze. Ruzira ishyari, uburyarya, kubeshya n’ubugambanyi, rukunda umuntu nta cyo rumukurikiyeho.”

Uyu muhanzi yavuze ko mu buryo bw’umwuka, ubutumwa nyamukuru yifuza kugeza ku bantu binyuze muri iyi ndirimbo ari ukumenyesha abantu ko Yesu Kristo ari Umucunguzi waje akabapfira kugira ngo babone ubugingo buhoraho.

Ati: “Mu buryo bw’umwuka, twamamaze iyo nkuru nziza hose bamenye ko hari Umucunguzi Yesu Kristo, ari we rukundo, waje akadupfira kugira ngo turonke ubugingo buhoraho.”

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA ERIC BLESSED YISE URUKUNDO