Euphta N yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Unyizere’ igamije kwibutsa abantu ko Imana ari iyo kwizerwa

 

Umuhanzi Euphta N yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Unyizere’, igamije gutanga ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko Imana ari iyo kwizerwa, nubwo baba banyura mu bihe bikomeye cyangwa bakaba batabona ibisubizo by’ibibazo bafite.

Euphta N avuga ko igitekerezo nyamukuru cy’iyi ndirimbo cyaturutse ku butumwa yumva Imana yashyize mu mutima we, ashaka kugeza ku bantu benshi cyane cyane abahugiye mu gushaka inyungu z’isi, bikaba byatuma rimwe na rimwe batera Imana umugongo.

Yagize ati: “Imana yashyize mu mutima wanjye message ishaka kubwira isi, abantu bahugiye mu gushaka indamu zo mu isi, hanyuma bigatuma bayitera umugongo rimwe na rimwe. Iyo bashaka ibintu ntibibe kuko bitari mu bushake bwayo, bibagirwa ko ari yo ifite byose.”

Uyu muhanzi avuga ko umuntu wizera Kristo akwiriye kongera gusobanukirwa ko Imana ari yo yonyine yo kwizerwa kandi ko ifite ubushobozi bwo gukora ibirenze ibyo umuntu atekereza.

Ati: “Umuntu wese wizeye Kristo, nifuza ko yongera guhishurirwa ko Imana ari yo yonyine yo kwizerwa kandi ifite ubushobozi. Ikintu Imana idashoboye ntikibaho.”

Euphta N kandi yahaye ubutumwa abantu banyura mu bihe bikomeye, abibutsa ko Imana izi ibibazo byabo kandi ko nubwo batayibona n’amaso, ishobora kuba iri gukora mu buzima bwabo.

Ati: “Oh, Imana irabizi, izi n’ibibazo ari kunyuramo bitamworoheye. Nk’uko navuze ngo ‘No Mukamana yacu ababarana natwe’ mu ndirimbo yanjye, ni inshuti. Nukuri yizere Imana nubwo atayirebesha amaso, ariko iri gukora.”

Yavuze ko imwe mu mpamvu zamuteye gukora ‘Unyizere’ ari ukubona ubuzima abantu benshi babayemo muri iki gihe, aho hari abihebye kubera guhatanira kubona iby’isi, bikagera n’aho bamwe bafata ibyemezo bibanyuranya n’ubushake bw’Imana.

Ati: “Hoya, ahubwo ni ubuzima buri mu isi uyu munsi. Abantu barihebye pe kandi bihebeshejwe no gushaka iby’isi, ntibabone rimwe na rimwe, abenshi bakicira inzira bakanyuranya n’ubushake bw’Imana.”

Euphta N avuga ko ‘Unyizere’ ifite ubutumwa bwihariye Imana ishaka kwibutsa umuntu wese uzayumva, ko nubwo abantu bashobora kutayizera, yo ihora ari iyo kwizerwa, cyane cyane ku bijyanye n’urukundo no gucungurwa.

Ati: “Unyizere ifite message yihariye. Imana iri kukwibutsa ko ari yo iyo kwizerwa, kabone nubwo twe tutayizera, ihora ari iyo kwizerwa, cyane cyane ku rukundo no gucungurwa.”

Uyu muhanzi avuga ko hari byinshi umuntu ashobora kwigishwa n’Imana iyo yemeye kuyegera no kuyireka ikamuyobora.

Ati: “Ni byinshi. Iyo wemereye Imana, agenda aguhishurira ikanakwiga uburyo bwo kwitwara.”

Intego ya Euphta N kuri ‘Unyizere’

Euphta N avuga ko intego ye nyamukuru ari uko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bwagera ku bantu benshi, bugahindura ubuzima bwabo kandi bukabafasha kongera guhindukirira Imana.

Ati: “Intego yanjye ni uko ubutumwa buri muri ‘Unyizere’ bwahindura abantu, bigatuma bahindukirira Imana. Niyo yaba umwe gusa, ku Mana arahagije.”

Akomeza avuga ko yifuza ko indirimbo ye igera kure hashoboka, kugira ngo ubutumwa bwiza burimo bugere ku muntu wese uzayumva.

Ati: “Intego mfite ni uko yagera kure hashoboka kugira ngo ubutumwa bwiza bugere ku muntu wese uzayumva. Kuba ubutumwa mvuga mu ndirimbo bwagera kure ni yo ntego yanjye.”

Euphta N avuga ko atari ubwa mbere atanze ubutumwa nk’ubu mu ndirimbo, kuko yatangiye no mu ndirimbo ye y’Igiswahili yise ‘Upendo’, ndetse n’izindi ndirimbo afite mu rugendo rwe rwa muzika.

Yifuza kandi gukomeza gukorana n’abahanzi batandukanye, akizera ko Imana izamufasha kugera ku ntego ze.

Ati: “Nabitangiriye mu ndirimbo yanjye y’Igiswahili yitwa ‘Upendo’ n’izindi. Mu nzira ndifuza gukorana n’abahanzi batandukanye kandi Imana ni yo izanshoboza.”

“Imana ntitungurwa n’ibyo umuntu arimo”

Mu butumwa bwe, Euphta N yanagarutse ku rukundo rw’Imana, avuga ko Imana yemeye kwiyegereza abantu kugira ngo ibakize urupfu.

Ati: “Imana ni urukundo ku buryo yemeye kubyarwa n’uwo yaremye kugira ngo idukize urupfu.”

Yongeyeho ko Imana itungurwa n’ibibazo cyangwa ibihe bikomeye umuntu aba arimo, bityo uwacitse intege akwiye kwihangana kuko ibyo arimo bishobora kuba iby’akanya gato.

Ati: “Imana ntitungurwa na situation umuntu arimo. Uwihenbye namubwira yihanganire bike ari gucamo, ni iby’akanya gato. Imana iri gukora, iri mu kazi.”

Afite izindi ndirimbo nyinshi

Euphta N yavuze ko abakunzi b’umuziki we bakwiye kwitega izindi ndirimbo nyinshi, avuga ko afite ubutumwa bwinshi bwo kugeza ku bantu binyuze muri muzika ye.

Ati: “Icyo abarinzi banjye bakwitega ni uko indirimbo zihari ari nyinshi kandi kubwa Kristo harimo impemburo, abashonje bahishiwe.”

‘Unyizere’ ya Euphta N iri hanze kandi ni imwe mu ndirimbo uyu muhanzi yizeye ko izamufasha kugeza ubutumwa bwe ku bantu benshi, cyane cyane abari mu bihe byo kwiheba no gushaka ibisubizo mu by’isi, akabibutsa ko Imana ari iyo kwizerwa kandi ko n’iyo umuntu atayibona, ishobora kuba iri gukora.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA EUPHTA N YISE UNYIZERE