Kuri uyu wa 11 Kamena 2026, mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), Ishami rya Huye, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ishuri riherereye ahahoze hubatse Ikigo cya Gisirikare cya ESO-Butare, aho mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’abari abasirikare bo muri icyo kigo.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi wa RP Huye College, Lt. Col. Dr. Twabagira Barnabe, yasobanuye uko abasirikare bigaga mu cyahoze ari ESO bafashe iya mbere mu kwica Abatutsi kandi bakabaye ari bo babarokora.
Uyu muyobozi yanashimiye Leta y’u Rwanda yatekereje ko ahahoze ESO hakwiye kuba ishuri ryigisha ubumenyingiro rishingiye ku bumwe n’indangagaciro za Ndi Umunyarwanda. Yijeje gukomeza ubufatanye mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubitoza abakiri bato kugira ngo bazakurane ibitekerezo byiza byo kubaka igihugu.
KAMANA Andre, Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yibukije ko kwibuka atari ugutekereza ku mateka mabi gusa, ahubwo ari ugusubiza amaso inyuma tukareba ibyabaye, tugafata ingamba zo kubaka igihugu cyiza kirangwa n’ubumwe no guharanira ko ibyabaye bitazasubira.
Ati: “Turi abarezi tukaba n’ababyeyi, birasaba rero ko abana bacu tubatoza ibyiza cyane cyane bagaharanira kuba urugero rwiza rwubaka, cyane cyane birinda gusenya.”
Yabwiye urubyiruko ko rukwiye kubaka ibirama kuko ari rwo Rwanda rw’uyu munsi n’urw’ejo hazaza. Yavuze ko u Rwanda rwongeye kubaho kubera amahitamo meza, bikaba ari isomo rikomeye ku isi yose.
Bamwe mu banyeshuri biga muri RP Huye bavuga ko, bakurikije amateka yaranze icyahoze ari ESO, bafite umukoro wo gukomeza kubaka u Rwanda.
Hirwa Alphonse, wiga mu mwaka wa mbere, yagize ati: “Umukoro dufite nkatwe nk’urubyiruko ni uwo gutera intambwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka u Rwanda. Kugira ngo tubigereho, bizadusaba gukorera hamwe, guhugurana no gukomeza gushaka icyo twakora kugira ngo dukomeze guteza imbere igihugu cyacu.”
Mahoro Apoline na we yavuze ko ashimira igihugu cyabahaye umwanya nk’urubyiruko kuko ibikorwa byo kwibuka bibafasha kumenya aho igihugu cyavuye n’aho kigana.
Ati: “Ni umwanya mwiza cyane kuri twe urubyiruko, cyane cyane abatavutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaraba, kuko bidufasha kwiga amateka no kurushaho kumenya aho igihugu cyacu cyavuye n’aho kigana.”
Mbere y’iki gikorwa cyo kwibuka muri RP Huye, ku wa 10 Kamena 2026, abakozi n’abanyeshuri b’iyi koleji bagabiye inka umuryango wa Iyamuremye Placide warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Mbazi, Akagari ka Rusagara.
Ibikorwa byo kwibuka bifasha Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, kumenya amateka ashingiye ku byabaye, bigaha buri wese umukoro wo kuyasigasira no guhangana n’abapfobya Jenoside n’abarangwa n’ingengabitekerezo yayo.





