Sitasiyo idasanzwe yatwaye miliyari 5 Frw yafunguwe i Huye igiye guhindura byinshi mu iteganyagihe

 

U Rwanda rwongeye gutera intambwe ikomeye mu rwego rw’iteganyagihe nyuma y’aho hatashywe sitasiyo ya mbere y’ikorabuhanga ryikoresha ifata ibipimo by’ikirere byo mu butumburuke bwo hejuru (Automatic Upper-Air Station), yubatswe mu Karere ka Huye yuzuye itwaye arenga miliyari 5 Frw.

Iyi sitasiyo yatashywe ku wa 4 Kamena 2026, iherereye mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Ngoma, mu Mudugudu wa Karubanda, aho yubatswe binyuze muri gahunda mpuzamahanga ya SOFF (Systematic Observations Financing Facility), igamije gufasha ibihugu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kunoza uburyo amakuru y’iteganyagihe akusanywa, asesengurwa ndetse akagezwa ku bayakeneye.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gufata ibipimo, kubisesengura no kubibika mu buryo burambye muri Meteo Rwanda, Dr. Iyakaremye Védaste, yavuze ko iyi sitasiyo ifite ubushobozi budasanzwe bwo gufata ibipimo by’ikirere kugeza ku butumburuke bwa kilometero 40, mu gihe sitasiyo zisanzwe zari zisanzwe zifata ibipimo ku burebure bwa metero 10 gusa.

Mu makuru ikusanya harimo ayerekeye ubuhehere bw’umwuka, umuvuduko n’icyerekezo by’umuyaga, ubushyuhe, ingano y’imvura iri mu bicu n’ibindi bipimo by’ingenzi bifasha mu guteganya uko ikirere kizaba kimeze.

Dr. Iyakaremye yasobanuye ko iyi sitasiyo itandukanye cyane n’izari zisanzwe zikoreshwa mu gihugu, kuko ifite ubushobozi bwo gukusanya amakuru ku ntera ndende cyane.

Yagize ati: “Iyi sitasiyo igera ku butumburuke bwa kilometero 40 kandi ikabasha gukusanya amakuru ku murambararo wa kilometero 500 uvuye aho yubatse. Ibyo bizatuma amakuru yayo yifashishwa n’ibihugu byinshi byo mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”

Yongeyeho ko iyi gahunda izafasha kongera ubwizerwe bw’amakuru y’iteganyagihe atangwa mu Rwanda, kuko izajya ikorana n’izindi sitasiyo zisanzwe ziri hirya no hino mu gihugu, bityo amakuru atangwe arusheho kuba yizewe kandi afitiye akamaro inzego zitandukanye.

Iyi sitasiyo kandi izafasha cyane urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, kuko ikusanya amakuru y’ikirere kugeza ku rwego rwo hejuru kurusha aho indege nyinshi zigurukira, bityo ikagira uruhare mu mutekano no mu igenamigambi ry’ingendo zo mu kirere.

Ibipimo byayo bifatwa Saa Munani z’ijoro na Saa Munani z’amanywa ku isaha imwe n’iy’ibindi bihugu byo ku Isi. Nyuma yo gufatwa, ayo makuru ahita asaranganywa ku rwego mpuzamahanga kugira ngo afashe mu gutanga ishusho nyayo y’imiterere y’ikirere ku Isi yose.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yavuze ko kuba iyi sitasiyo iri mu Rwanda ari amahirwe akomeye ariko nanone bikazana inshingano zo kuyibungabunga kugira ngo ikomeze kugirira akamaro abaturage bo mu Rwanda, abo mu karere ndetse na Afurika muri rusange.

Yagize ati: “Iyi sitasiyo iri ku butaka bwacu, bityo dufite inshingano zo kuyitaho no gukorera aka karere duturanye. Ntabwo tugomba kwirebaho gusa nk’u Rwanda, ahubwo tugomba kuyibungabunga kugira ngo amakuru itanga afashe abaturage bo muri aka karere kose.”

Kugeza ubu, iyi sitasiyo ibaye iya kabiri gusa muri Afurika ifite ubushobozi nk’ubu, aho ije isanga indi imwe iri muri Maroc.

Abashinzwe iteganyagihe bavuga ko izagira uruhare runini mu bushakashatsi, ubuhinzi, igenamigambi ry’iterambere ndetse no mu gufasha ibihugu byo mu karere kubona amakuru yizewe ku miterere y’ikirere. Ndetse no mu gihe gito imaze ikora, yamaze gutangira gutanga amakuru afasha ibihugu bituranye n’u Rwanda, ibintu bigaragaza uruhare igihugu gikomeje kugira mu guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga mu karere.

Iyi sitasiyo yubatswe mu Karere ka Huye yuzuye itwaye arenga miliyari 5 Frw.