Abatuye Kinshasa bazindukiye mu ngo zabo! Impamvu yatumye ibikorwa byose bihagarara yatunguye benshi

 

Ubuzima bwahagaze mu Murwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa, nyuma y’uko ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rihamagariye abaturage gukora imyigaragambyo mu rwego rwo kwamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga.

Iyi myigaragambyo yiswe “Ville Morte” yateguwe n’ihuriro rya politiki rizwi nka C64, rihuza amashyaka atandukanye atavuga rumwe n’ubutegetsi. Abayobozi baryo bavuga ko bafite impungenge z’uko hashobora gukorwa impinduka mu Itegeko Nshinga zatuma Perezida Félix Tshisekedi akomeza kuyobora igihugu nyuma ya manda ebyiri yemerewe n’amategeko.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahamagariye abaturage batuye Kinshasa kutagira ibikorwa bakora kuri uyu munsi, birimo kujya ku kazi, ku mashuri, mu masoko ndetse n’ibindi bikorwa bya buri munsi, mu rwego rwo kugaragaza ko batishimiye icyerekezo igihugu kirimo gufata.

Uyu muhamagaro wakiriwe neza n’abaturage benshi, kuko mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kinshasa ibikorwa byinshi byahagaze. Ahantu hasanzwe harangwa urujya n’uruza rwinshi harimo Kimbaseke, Lac Moero ndetse na Marché Pirate du Beach Ngobila, hagaragaye ituze ridasanzwe ndetse ibikorwa by’ubucuruzi birahagarara.

Iyi ni yo myigaragambyo ya mbere ikomeye yateguwe n’ihuriro C64 rihuriyemo abanyapolitiki bakomeye barimo Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Delly Sesanga, Jean-Marc Kabund na Matata Ponyo. Abasesenguzi bayifata nk’ikizamini gikomeye cyo kureba ubushobozi bw’iri huriro mu gukangurira abaturage kurishyigikira mu guhangana n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Bamwe mu bayobozi bagize iri huriro batangaje ko nta gushidikanya bafite ku buryo abaturage babyitabira, bavuga ko bari bazi neza icyo abaturage bifuza.

Ku ruhande rw’ubutegetsi, bwatangaje ko nubwo hari aho ibikorwa bitagenze nk’ibisanzwe mu gitondo, bwizeye ko uko amasaha agenda ashira ubuzima busubira ku murongo.

Umwe mu bayobozi b’ishyaka UDPS yavuze ko nta gikorwa cyo kuburizamo iyi myigaragambyo bateganya gukora, ariko ko bakomeje gukurikirana uko ibintu byifashe kugira ngo ibikorwa bisanzwe bikomeze kandi abaturage bajye ku kazi nk’uko bisanzwe.

Ubutegetsi bwa Congo bwakomeje kandi gusaba abakozi ba Leta kujya ku kazi, bunabibutsa inshingano zabo. Minisitiri w’Abakozi ba Leta yasohoye itangazo ribibutsa kubahiriza ihame ryo kutabogama muri politiki no kugera ku kazi ku gihe.

Iyi myigaragambyo ishobora kugira uruhare rukomeye mu kugaragaza uko politiki ihagaze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’ubushobozi bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu guhuriza hamwe abayoboke babo no gushyira igitutu ku butegetsi buriho.