Amerika yafatiye ibihano abakuriye ubutasi bwa M23 na FDLR; icyo ishaka kugeraho cyatumye benshi bibaza byinshi

Leta Zunze Ubumwe za America zafatiye ibihano John Imani Nzenze ukuriye ubutasi bwa gisirikare muri M23, na Gustave Kubwayo ubukuriye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, zinashimangira ko uyu mutwe ukomeje guteza impungenge ku mutekano w’u Rwanda.Ibi bihano bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America rivuga ko ibi bihano ari zimwe mu “ngamba zo guhangana n’ibibazo by’ituze n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).”

America ivuga ko izi ngamba zifatwa binyuze mu guhana abayobozi bakuru b’imitwe ibiri yitwaje intwaro, irimo uyu w’iterabwoba wa FDLR, ndetse n’Umutwe wa M23 wahagurukiye kurwanya akarengane gakorerwa bamwe mu Banyekongo.

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko ibi bihano byafariwe Gustave Kubwayo, usanzwe umuyobozi w’ishami ry’ubutasi n’ibikorwa byihariye bya FDLR.Gustave Kubwayo uzwi nka Colonel Sirkoof, uretse kuba akuriye ubutasi bwa FDLR, asanzwe ari n’Umuyobozi w’abarwanyi bihariye muri uyu mutwe.

Mu kugaragaza impamvu hafaswe ibi bihano, America yavuze ko uyu mutwe wa “FDLR wakoze ihohoterwa rishingiye ku moko ku basivile, yakoresheje abana mu gisirikare, ikora ihohoterwa rishingiye ku gitsina, inagaba ibitero byambukiranya imipaka bikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

Guverinoma ya kiriya Gihugu kandi yakomeje ivuga ko yanafatiye ibihano John Imani Nzenze, na we usanzwe ari umuyobozi w’iperereza muri M23.

Col. John Imani Nzenze asanzwe ari umwe mu basirikare bo hejuru muri M23, ndetse akaba umwe mu bari hafi Maj Gen Sultani Makenga ukuriye uyu mutwe.Nzenze kandi na we ari ku rutonde rw’abasirikare ba AFC/M23 bafatiwe ibihano na America ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.

Ivuga ko uyu mutwe na wo “witwaje intwaro wakoze ubwicanyi, ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu, n’ibitero ku basivile mu burasirazuba bwa Congo.”America ivuga ko kandi ko ubutegetsi bwayo buzakomeza kugenzura ko impande zirebwa n’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zubahiriza amasezerano zagiye zisinya, arimo ay’Amahoro ya Washington, yasinwe hagati y’u Rwanda na DRC, kimwe n’ay’i Doha muri Qatar yasinywe hagati ya Leta ya Congo na AFC/M23.