“Ntitukiri abasaba uburenganzira gusa”: Imvugo ya AFC/M23 ishobora guhindura politiki ya Congo

 

Amagambo aherutse gutangazwa na Bertrand Bisimwa, Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, yongeye gukurura impaka zikomeye muri politiki ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni amagambo benshi babona nk’ashobora gutangiza icyiciro gishya cy’imyumvire n’imikorere y’uyu mutwe umaze imyaka uvugwa cyane mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Mu gihe imitwe myinshi yitwaje intwaro ikunze kuvuga ko iharanira uburenganzira cyangwa ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano runaka, AFC/M23 yo ubu isa n’ivuga ko urugamba rwayo rwarenze icyo cyiciro. Iyo umutwe utangiye gukoresha amagambo nka “révolution” cyangwa “impinduramatwara”, biba bisobanuye byinshi birenze intambara cyangwa kutavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.

Biba bivuze ko uwo mutwe ushaka impinduka nini ku buryo igihugu kiyobowe, imikorere y’inzego za Leta, ndetse n’imiterere ya politiki y’igihugu muri rusange.

Mu myaka yashize, M23 yakomeje kuvuga ko irwanira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe tariki ya 23 Werurwe 2009 hagati ya Leta ya Congo n’uwari umutwe wa CNDP. Ayo masezerano yari agamije guhuza abarwanyi mu nzego za Leta, kubaha uburenganzira bwa politiki, no gukemura ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Ariko abayobozi b’uyu mutwe bakomeje gushinja ubutegetsi bwa Kinshasa kutubahiriza ibyo bwiyemeje. Bavuga ko ibiganiro byinshi byagiye biba byakoreshejwe nk’uburyo bwo kugura igihe no gushimangira ingufu za gisirikare, aho gushakira igihugu umuti urambye.

Ni muri urwo rwego Bertrand Bisimwa yavuze ko urugamba rwabo rutakiri urwo gusaba ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano gusa, ahubwo rwabaye urwo guhindura “système” yose y’imiyoborere ya Congo bavuga ko yananiwe.

Aya magambo agaragaza impinduka ikomeye mu mitekerereze ya AFC/M23. Si ukuvuga gusa ko batishimiye ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi, ahubwo ni no kuvuga ko batacyizera uburyo igihugu cyubatswemo kuva imyaka myinshi ishize.

Kimwe mu bibazo byakomeje kuranga amateka ya Congo ni amasezerano menshi asinywa ariko ntashyirwe mu bikorwa. Kuva ku masezerano ya Sun City, Nairobi, Addis-Abeba kugeza ku ya 23 Werurwe 2009, amateka ya Congo yuzuyemo ibiganiro byinshi byagiye birangirira mu gushinjanya kutubahiriza ibyo impande zumvikanyeho.

Ibi byatumye bamwe mu batavuga rumwe na Leta ndetse n’imitwe yitwaje intwaro batangira kubona ko inzira y’ibiganiro idatanga ibisubizo birambye.

Iyo abaturage cyangwa umutwe runaka batakaje icyizere mu buyobozi no mu masezerano, ikibazo kiba gishobora gufata indi ntera. Icyari ikibazo cy’umutekano gishobora kuvamo ikibazo cyo gushaka guhindura ubutegetsi bwose.

Mu mateka ya politiki y’isi, “revendication” iba igamije gukosora ibitagenda neza muri système iriho, ariko “révolution” yo iba igamije kuyisenya no kubaka indi nshya.

Ni yo mpamvu imvugo ya AFC/M23 ishobora kugira ingaruka zikomeye muri politiki ya Congo, cyane cyane mu gihe abaturage benshi bakomeje kugaragaza kutishimira:ruswa n’imiyoborere mibi,umutekano muke mu burasirazuba,

ubushomeri n’ubukene,intege nke z’inzego za Leta,ndetse n’amasezerano adashyirwa mu bikorwa.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko iyo discours nshya ishobora gutuma bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na Leta bongera kwisuganya cyangwa bakagerageza kwegera AFC/M23. Hari kandi abashobora gutangira kuyibona nk’umutwe wa politiki aho kuyibona gusa nk’inyeshyamba.

Ku rundi ruhande ariko, hari ababona ko iyo mvugo ishobora kongera umwuka mubi muri Congo, ikongera intambara ndetse igashyira igihugu mu kaga ko gukomeza kwicamo ibice.

Amateka agaragaza ko impinduramatwara nyinshi zabashije gutsinda atari ukubera intwaro gusa, ahubwo kubera ubushobozi bwo kugira icyerekezo gihuza abaturage benshi.

Congo ni igihugu kimaze imyaka myinshi mu ntambara n’ibibazo bya politiki, cyane cyane nyuma y’ihirikwa rya Mobutu Sese Seko mu 1997. Nyuma yaho hakurikiye intambara ebyiri zikomeye za Congo, kuvuka kw’imitwe myinshi yitwaje intwaro, uruhare rw’ibihugu by’amahanga ndetse n’ibibazo by’amoko byakomeje gukaza umurego mu burasirazuba bw’igihugu.

M23 ubwayo yavutse mu 2012, nyuma yo gushinja Leta kutubahiriza amasezerano ya 23 Werurwe 2009. Yaje gutsindwa mu 2013, bamwe mu barwanyi bayo bahungira mu bihugu bituranyi. Ariko kuva mu 2021 yongeye kwigaragaza ifata ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Kuva icyo gihe, ikibazo cya M23 cyabaye kimwe mu bibazo bikomeye bya politiki n’umutekano muri RDC, ndetse gikomeza guteza ubushyamirane hagati ya Congo n’u Rwanda, nubwo u Rwanda rwakomeje guhakana ibirego byo gufasha uwo mutwe.

Nubwo imvugo ya “révolution” ishobora gukurura bamwe mu baturage bananiwe n’ubuzima bubi n’imiyoborere idatanga ibisubizo, amateka agaragaza ko amagambo yonyine adahagije kugira ngo impinduka zigerweho.

Ikigeragezo gikomeye ku mutwe uwo ari wo wose ushaka guhindura igihugu ni ukugira gahunda yumvikana, kubasha guhuza abaturage, kubungabunga ubumwe bw’igihugu no gutanga icyizere cy’ejo hazaza heza.

Ni yo mpamvu amagambo ya Bertrand Bisimwa ashobora gufatwa nk’intangiriro y’icyiciro gishya muri politiki ya Congo , icyiciro aho AFC/M23 itagishaka kubonwa nk’umutwe w’inyeshyamba gusa, ahubwo nk’umushinga wa politiki ushaka kugira uruhare mu kugena ejo hazaza h’icyo gihugu.