Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangiye gusubira mu bice bimwe byo muri Kivu y’Amajyepfo byari biherutse kuvamo abarwanyi ba AFC/M23 nyuma yo kuva mu Kibaya cya Rusizi, ibintu bikomeje guteza urujijo n’impungenge mu baturage bo muri Teritwari ya Uvira.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko abasirikare ba FARDC bamaze kugera mu midugudu irimo Sange, Nyakerebe na Luberizi, ndetse no mu bice bya Kitidia, Katoto, Mulenge na Lemera, aho AFC/M23 yari imaze igihe igenzura mbere yo kuhava buhoro buhoro.
Umuvugizi wa Operation Sukola 2 muri Kivu y’Amajyepfo, Lt. Reagan Mbuyi Kalonji, yavuze ko iri subira rya FARDC ryabaye nyuma y’uko abarwanyi ba AFC/M23 hamwe n’imitwe bafatanyaga irimo Twirwaneho na Red Tabara batangiye kuva muri ibyo bice.
Yagize ati: “Nyuma yo kugenda buhoro buhoro kw’inyeshyamba za M23/AFC hamwe n’abafatanyabikorwa babo, Twirwaneho na Red Tabara, bava Sange kugera i Bwegera, imitwe ya mbere ya FARDC yasubiye i Mutarule muri Teritwari ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.”
Uku kwisubiza utu duce kwa FARDC kuje mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba ikibazo gikomeye, cyane cyane nyuma y’uko ubuyobozi bw’agateganyo bwa Kivu y’Amajyepfo butangaje ko umuhanda uhuza bimwe mu bice byo muri Rusizi wafunzwe muri iki cyumweru kubera impamvu z’umutekano.
Bamwe mu baturage bavuga ko bari mu gihirahiro kuko batazi niba uku kwimuka kwa AFC/M23 ari amayeri y’intambara cyangwa niba ari intangiriro y’impinduka nshya zishobora kongera guhindura isura y’umutekano muri Uvira na Rusizi.
