Ubwoba bukomeje gukwira mu baturage bo mu kibaya cya Ruzizi, cyane cyane mu Banyekongo b’Abanyamulenge, nyuma y’uko Ihuriro AFC/M23 ritangiye kuva muri bimwe mu duce two muri Kivu y’Epfo, ibintu byatumye benshi batangira guhungisha amatungo yabo no gushaka aho bakinga umusaya.
Abaturage bavuga ko impungenge bafite zishingiye ku byabaye mu bindi bice byasubiyemo FARDC n’imitwe iyishyigikiye, aho bavuga ko hakunze gukurikiraho ibikorwa by’urugomo, ubusahuzi ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abasivili.
Mu minsi ishize, ibice byinshi byo muri Kivu y’Epfo byakomeje kumvikanamo urusaku rw’amasasu n’ibitero by’indege z’intambara za FARDC, ibintu abaturage bavuga ko byakomeje gushyira ubuzima bwabo mu kaga, cyane cyane mu duce dutuwe n’Abanyamulenge.
Umuryango Twirwaneho uharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge, watangaje ko nyuma y’uko AFC/M23 itangiye gukura abarwanyi bayo mu kibaya cya Ruzizi, abaturage benshi bahise batangira kwimuka batwaye amatungo yabo kubera gutinya ibishobora gukurikiraho.
Uyu muryango wagize uti: “Abanyamulenge hamwe n’amatungo yabo barimo guhunga ikibaya cya Ruzizi nyuma y’uko AFC/M23 itangiye kuva muri aka gace ko muri Kivu y’Epfo.”
Twirwaneho ivuga ko aho AFC/M23 iva hose, abaturage benshi b’Abanyamulenge bahita bagira impungenge z’umutekano muke bitewe n’ibyo bavuga ko bakunze guhura na byo mu bihe byashize.
Uyu muryango watanze urugero rw’ibyabereye muri Uvira, aho uvuga ko nyuma y’uko AFC/M23 ihavuye, ako gace kahise kigarurirwa na FARDC ifatanyije n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo, ibintu byakurikiwe n’ibikorwa by’urugomo n’ubusahuzi.
Twirwaneho yavuze ko muri Uvira, inzu nyinshi z’Abanyamulenge zasenywe, amashuri n’amasoko biratwikwa ndetse n’insengero zirangizwa, ibintu bavuga ko byasize abaturage benshi mu kaga.
Yakomeje iti: “Uyu munsi mu kibaya cya Ruzizi, amatungo y’Abanyamulenge ntafite aho yerecyeza.”
Uyu muryango kandi uvuga ko intambara imaze igihe ibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakomeje gusenya ubukungu bw’Abanyamulenge, aho bavuga ko nibura 80% byabwo bwamaze kwangirika kubera umutekano muke n’imirwano ikomeje kurangwa muri aka karere.
