“Yesu Yansubije Ubuzima”: M Nepo yasohoye ‘Asante’, indirimbo yubakiye ku buhamya bwe bwo gukizwa

 

Umuramyi Mungwariho Jean Nepomuscene, uzwi ku izina rya M Nepo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Asante”, avuga ko ari indirimbo yo gushimira Yesu Kristo ku bw’impinduka yamukoreye mu buzima nyuma yo kwakira agakiza.

M Nepo yavuze ko mbere yo kumenya Imana ubuzima bwe bwari bugoye, ariko ko nyuma yo kwakira agakiza yumvise ahindutse ndetse akagira amahoro mu mutima, ibintu byamubereye isoko y’iyo ndirimbo nshya.

Yagize ati: “Ubuzima bwanjye bwari bubi cyane, ariko Imana yarabworoshye impa agakiza. Maze kukakira numvise nduhutse mu mutima. Ni yo mpamvu nanditse indirimbo ‘Asante’. Ubutumwa bwiza ni Yesu, kandi kumwakira biraruhura cyane ndetse bikagufasha.”

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ari uburyo bwo gushimira Yesu ku bw’umurimo yakoreye ku musaraba ndetse n’amahoro yamuhaye nyuma yo kuba umwana w’Imana.

Ati: “Mbere ntaramenya agakiza nari umuntu umeze nk’indushyi itagira uyivugira, ariko Yesu yansubije ubuzima. Nakiriye agakiza mpinduka mu mutima no mu mubiri. Uwo ni wo mumaro nyakuri w’agakiza.”

M Nepo yavuze kandi ko yahisemo kuririmba iyi ndirimbo mu rurimi rw’Igiswahili kuko ari ubuhamya bw’umukristo wakijijwe, ndetse akaba yizera ko buzagera ku bantu benshi kurushaho.

Uyu muramyi yatangaje ko afite imishinga myinshi ateganya gukora mu minsi iri imbere, harimo gusohora izindi ndirimbo no gukora ibitaramo bitandukanye byo kwamamaza ubutumwa bwiza.

Ati: “Njye na Yesu twaje gukora cyane cyane mu Rwanda, kandi ntabwo tuzasubira inyuma. Hari izindi ndirimbo nyinshi zigiye kuza ndetse n’ibitaramo byinshi.”

Impano yatangiriye mu nzozi

M Nepo yavuze ko impano yo kuririmba yayitangiye mu nzozi, aho yakundaga kurota aririmba indirimbo zitandukanye ndetse akabona ari mu bitaramo nk’umuhanzi.

Yagize ati: “Nakundaga kurota ndirimba, nabyuka nkibuka neza ibyo naririmbaga mu nzozi. No muri izo nzozi nibonaga ndi umuhanzi uririmba mu bitaramo. Ubu rero inzozi zabaye impamo.”

Uyu muramyi avuga ko yinjiye mu muziki wa Gospel nyuma yo gusanga afite umuhamagaro wo kuramya Imana no kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu mpano yahawe.

 

M Nepo yavuze ko intego ye atari uguhatana n’abandi bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ahubwo ko ashaka gutanga umusanzu we mu kwamamaza Yesu Kristo no gufasha abantu kongera kumwibuka no kumwegurira ubuzima bwabo.

Yavuze kandi ko afatira urugero ku baramyi bakomeye barimo Alexis Dusabe na Israel Mbonyi, ibyo avuga ko bimufasha gukomeza gukura no kwiyubaka mu rugendo rwe rw’umuziki wa Gospel.

Kugeza ubu, M Nepo amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo “Ineza”, “Ndakomeye”, “Amen”, “Hozana”, “Asante” na “Uyu Mubiri”, ndetse avuga ko hari n’izindi nyinshi ari gutegura azageza ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA M NEPO YISE UYU MUBIRI( VIDEO)