Umuhungu wa nyakwigendera Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, umwe mu Ntwari z’u Rwanda, yagaragaye muri Zaria Court i Kigali aho yitabiriye irushanwa rya Basketball ryateguwe mu rwego rwo kuzirikana uwari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’abato witabye Imana azize impanuka.
Eric Gisa Rwigema, akaba ari imfura ya Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, ntakunze kugaragara mu ruhame mu Rwanda, dore ko imyaka myinshi yakunze kuba mu mahanga.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2026, ubwo habaga imikino yo kwibuka Kenrik Kabano na Rosine Kabano muri Zaria Court, Eric Gisa Rwigema yari mu bitabiriye iri rushanwa.
Umunyamakuru wa RADIOTV10, Hitimana Jean Claude, wakurikiranye iri rushanwa akaba ari na we watangaje aya makuru, yagize ati:
“Eric Gisa Rwigema, umuhungu wa nyakwigendera Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema (Intwari y’u Rwanda), ari mu bitabiriye irushanwa rya Basketball ryo kwibuka Kenrik Kabano na Rosine Kabano ryabereye muri Zaria Court kuri uyu wa Gatanu.”
Kenrik Kabano wibukwaga muri iri rushanwa yari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’abato ya Basketball. Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, we na nyina Rosine Kabano baguye mu mpanuka yabereye muri Leta ya Texas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ihitana ubuzima bwabo bombi.
Eric Gisa Rwigema ni imfura y’Intwari Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema wari uyoboye urugamba rwo Kwibohora u Rwanda rugitangira. Nyuma y’urupfu rwe, urugamba rwakomerejwe imbere na Paul Kagame kugeza igihugu kibohowe.
Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema yasize abana babiri, ari bo Eric Gisa Rwigema na mushiki we Teta Gisa Rwigema, usanzwe afite inshingano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, aho ayobora Ishami rishinzwe Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Mu Ugushyingo 2011, ubwo Perezida Paul Kagame yitabiraga ubukwe bwa Teta Gisa Rwigema, yavuze ko yifuzaga kubona Eric Gisa Rwigema na we aza mu Rwanda kugira ngo yibonere umusaruro w’ibyo umubyeyi we yarwaniye akanabitangira.
Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati:
“Teta ndagutuma, ndibutume Jeannette ndetse ndibutume na nyogokuru. Hano ntabwo nabonye umuhungu wa Gisa, ntabwo yashoboye gutaha ubu bukwe, mumumbwirire ko yari akwiye kuba ari hano, akwiye kuba ari mu Gihugu, Igihugu se n’abandi twese twaharaniye tukaba twarakibonye.”
Perezida Kagame yavuze kandi ko yari afite amakuru y’uko Eric Gisa Rwigema yajyaga asura ibihugu bituranye n’u Rwanda ariko ntaze mu gihugu cyavukiyemo umubyeyi we, ashimangira ko bitari bikwiye.
Yagize ati:“Kuza akaba yajya mu baturanyi agasubirayo atageze mu Rwanda, ntabwo ari byo, ntabwo bikwiye. Ntazaze ngo agarukire mu baturanyi ngo asubire aho yaturutse.”
Perezida Kagame yongeyeho ko Eric Gisa Rwigema afite uburenganzira ku gihugu umubyeyi we yaharaniye kugira ngo kigire amahoro, kandi ubu kikaba kiyafite.
