M23 yaba igiye kwagura intambara? Ibyavuzwe ku Burundi byateje impagarara zikomeye!

 

Mu gihe umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari ukomeje kuzamo igitutu, amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yateje impagarara zikomeye, nyuma y’uko hagaragaye video ivuga ko umutwe wa M23 waba wateguje igitero ku kibuga cy’indege cya Bujumbura mu Burundi.

Iyo video yakwirakwijwe , yatumye benshi bibaza niba koko uyu mutwe ushobora kuba uri gutegura kwagura ibikorwa by’intambara ukabigeza no ku butaka bw’u Burundi. Amagambo akubiye muri iyo video yahise ateza ubwoba mu baturage bo mu karere.

Gusa nubwo ayo makuru yatunguye benshi, kugeza ubu nta gihamya yizewe iraboneka yemeza ko M23 ifite umugambi wo kugaba igitero ku Burundi, by’umwihariko ku kibuga cy’indege cya Bujumbura. Inzego za Leta n’iz’umutekano ntacyo ziratangaza kuri aya makuru, ibintu bikomeje gutera urujijo mu baturage.

Ibi bije mu gihe u Burundi busanzwe buri mu bihugu bifasha ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu guhangana na M23 mu burasirazuba bwa RDC, aho imirwano ikomeje gufata indi ntera mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’ Amajyepfo.

Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bagaragaza ko amakuru nk’aya akwiye kwitonderwa cyane,kuko impande zihanganye zikoresha amakuru agamije guteza ubwoba c, guca intege abaturage cyangwa kuyobya ukuri.

Nubwo bimeze bityo, ntibivuze ko impungenge z’umutekano zidafite ishingiro. Kuba u Burundi bwarinjiye mu bikorwa bya gisirikare bifasha FARDC bituma bushobora gufatwa nk’uruhande ruri mu makimbirane, bigatuma n’umutekano wabwo ugerwaho n’ingaruka z’intambara iri muri RDC.

Ku rundi ruhande, amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agaragaza ko u Burundi bwakajije ingamba zo kurinda imipaka yabwo no gukumira icyahungabanya ituze ry’igihugu, cyane cyane mu duce twegereye Congo.

Abaturage barasabwa kwirinda gukwirakwiza amakuru ataremezwa, cyane cyane anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, kuko ashobora guteza ubwoba n’akajagari bidafite ishingiro.

Nubwo ibivugwa kuri M23 n’u Burundi byateje impagarara zikomeye, ukuri kwabyo kuracyashidikanywaho. Kugeza ubu, nta kimenyetso gifatika cyerekana ko uyu mutwe uteganya kwagura intambara ukayigeza ku butaka bw’u Burundi.

Kglnews.com